• Aba «Résistants b’intagondwa», ba twebwe twahasigaye duhanganye n’Inyenzi, bavuga ikinyarwanda cy’umwimerere cyane kitavanzemo izindi ndimi z’amahanga, za so… Résistants bivuga intagondwa, abahutu b’abahezanguni bavuga ikinyarwanda, n’abandi bahutu bahise bihindura abatutsi ako kanya kugira ngo bagendane n’ibyari bigezweho, cyane abari bavanze.
• Imvange : Abitwa imvange bavuka ku muhutu n’umututsi, bahise bajya mu ruhande rw’umubyeyi w’umututsi ako kanya, nk’uko mbere bari ku mubyeyi w’umuhutu. Umva neza ko mbere bari ku ruhande rw’umubyeyi w’umuhutu. Nabirebesheje amaso ntiriwe mbikorera iperereza ndumirwa.
• Hakaba n’abatutsi bacitse ku icumu n’imihoro by’abahutu na bo bavuga ikinyarwanda; aba hamwe natwe, twese twari mu Rwanda tukitwa; «ABASOPECYA», «ABASOPE». Kubera ko ariyo station ya lisansi «SOPECYA», yasigaye ya Déo Mukaniwa, ni yo yakoraga muri jenoside. Erega nta kaburimvano! Maze twese tukitwa «ABASOPE»!
U Rwanda rubibonye rusanga nta munyarwanda nyir’izina rufite, rwemeranywa na Satani ko bagomba kwaka ibitambo byo kuzana Abanyarwanda nyakuri, kuko iyo rwarebaga rwasangaga rubabwamo n’abanyamahanga twavuze haruguru, muri make rwaragambaniwe, rwarasagariwe bikomeye. Na rwo rwagize uruhare mu kwaka ibitambo byinshi ngo rutebutse Abanyarwanda, ariko inzira yaranze iba ndende. Cyera amaraso yaramenekaga mu Rwanda, abatutsi bagatera u Rwanda baturutse hanze bitwa Inyenzi zavugaga ikinyarwanda, zikaza ziteye zirwanya ubutegetsi bw’abahutu bavugaga ikinyarwanda, bategekaga mu Rwanda. Nyuma abahutu na bo baje guhunga bagaruka batera u Rwanda bitwa Interahamwe n’Abacengezi bibumbiye muri FDRL na FOCA, bitwa n’Abacunguzi na bo bavuga ikinyarwanda. Abahutu bateye u Rwanda kugira ngo bakureho ubutegetsi bw’abatutsi bavuga ikinyarwanda.
U Rwanda rukomeza kubura abenegihugu nyabo ari bo Banyarwanda. Rugahorana «abavukarwanda, n’abaturarwanda». Mu gushakisha na rwo ntirubure abo rwihimuraho byo kwiyahura rwirengera, rugahitana buri kintu cyose rusanze mu nzira. Satani akaregera Imana na yo yareba igasanga u Rwanda rubabwamo n’abanyamahanga ari bo Bahutu-Batutsi-Batwa, Abaganda, Abatanzaniya, Abazayiruwa-Kongo, Abarundi, abatutsi bacitse ku icumu, abahutu b’Interahamwe, n’aba CDR b’abahutu b’umwimerere, n’ibindi bifite ayandi mazina, nawe reba mo iryawe n’ubwo utarivuga cyangwa ngo barikwite ku mugaragaro ariko urarizi na Satani ararizi, n’Imana irarizi, kuko wanze ukunze hari umwe muri iriya myuka ukuyoboye, hari umugozi wabyo ukuboshye. Cyangwa uduhe ubuhamya bw’ukuntu Imana yabigukijije.
