31

10“Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire umuryango wa Isirayeli uti ‘Uku niko mvuga ngo Ibicumuro byacu n’ibyaha byacu nitwe biriho kandi bitwica nabi. None se twabasha dute kubaho?’ 11Ubabwire uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ati ndirahiye, sinezezwa no gupfa kw’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Ni muhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe?? (Ezekiyeli 33:1-11). 

Uwiteka arambwira ati bibaye nk’igihe Abayisirayeli banga agakiza kanjye, maze ngahindukirira abanyamahanga aribo ba mwebwe. Kuko ufite uruhare runini mu gutaha kw’abari hanze. Kandi nimwe muzajyana ububyutse mu Rwanda. Ariko menya ko hanze bafite imizi y’amoko «Hutu-Tutsi», n’inzangano z’uturere kurusha abari mu Rwanda imbere ubu. Kuko benshi baracyari muri 1959, abandi 1973, abandi 1990 cyane cyane 1994, abandi kuva cyane cyane 1996… kugeza ubu. Ndetse barashaka no kugarura ibyahise kandi byarakoze amahano. 

Nta mugisha na muke uteze mu Rwanda muri iki cyiciro cya mbere cy’uyu murimo, kuko harimo imibabaro n’ibigeragezo byinshi. Ariko nzaguha umugisha mu cyiciro cya kabiri, n’ubwo naho uzaba ufite akazi kenshi ko Kugarura Itorero ryanjye ku Rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi (Abefeso 2:20). Kugirango : «Ubwiza bw’inzu ya nyuma (Itorero), buzarute ubw’Iya mbere». (Hagayi 2:9). 

Ibyo nibyo nguhamagarira gukora. Kuko nakwigishije byinshi birebana no kugaruka kwanjye. NTUZANGAMBANIRE! Kandi wibukeko «abahawe byinshi bazabazwa byinshi». Nawe ugomba kubyigisha abandi kugirango hatazagira uvugako atabimenye. 

Ariko n’idini rizaba rirwana inkundura ngo ririmbuze benshi kuko igihe cyaryo cyenda kurangira, ariko uzanyizera niwe wenyine uzakizwa. Wahawe akato n’abiyita abakozi banjye (ataribo). Barakwamaganye ku mugaragaro, bamwe kubera ubwoba, abandi ubufana bw’ubutegetsi, abandi ubusambo n’umururumba. Waranzwe ubeshyerwa byinshi, nibo bakugambaniye cyane kuruta abitwa abapagani. Ariko ujye wihangana ugeze ku ndunduro, ni igihe gito bakazabona ibyo nabatumyeho bibaguye gitumo, ibyo wababwiye byasohoye : nibwo bazamenyako ari njye wagutumye». «Ariko igihe ibyo bizaboneka (ndetse biraje), nibwo bazamenyako bahozwemo n’umuhanuzi «, niko Uwiteka yavuze». (Ezekiyeli 33:33). 

Nshuti mwene Data musomyi rero, ntiwiteho ibicuritse n’ibicuruye, emera mbe umuyoboro gusa, kuko hari icyo Imana igambiriye ko umenya. Bishobora kutazakugirira umumaro na hato, undi bikakamugirira, ntubyibazeho cyane, ahubwo urwane no gusobanuza