195

wa wundi ngo «URUSHA NYINA W’UMWANA IMBABAZI ABA ASHAKA KUMURYA», Kuko iyo icyaha kitatuwe ntikivaho nkanswe cyane icy’itsembabwoko. 

Kandi itsembabwoko riri ku bahutu bose, ndavugana nawe wa muhutu we w’intagondwa udashaka gukira, ufite umuvumo wo mu miryango y’ubukenya, bwo kwiyahura, uri umwana wo kurimbuka? Ndacyaha uyu mwuka ukuri mo w’izima ry’ubwoko ukumvisha ko ugomba guhangana uvuga ko n’abatutsi bakwiciye. Kandi icyo usabwa ari ukwihana ngo ubeho. Ni wanga uzongera upfe uri mwinshi nka cya gihe cyose kuko wanga no gukuraho iri janisha wihimbiye ufashijwe n’umuzungu rivugango abahutu muri 85%. Wabikira ute utihannye? Utabikuyeho urumva uzabigenza ute? Uzatangiza irindi shyaka rya politiki ryo guhangana? Ufite umwuka wa Kayini na Yuda Iskariyoti se? Ndakubwira nka mwene wanyu wagiriwe ubuntu ngasobanurirwa ukuri guturuka ku Mana ishobora byose, ariko ntiwumva. Kuki utumva ariko? Uri umwana cyangwa umwuzukuru wa bariya bahamwe n’icyaha cya jenoside? Babeshyeye so na nyoko kandi ari abere? Uri mwene wabo wa bugufi? Abawe bapfiriye mu gihugu ureba, muri Kongo mu mashyamba na Tingitingi? Nanjye n’uko kandi nahamagariwe kukuburira, none : akira Yesu mu bugingo bwawe, maze wihane icyaha cya jenoside abahutu bakoreye abatutsi. Kuko ni «rusange» ku bwoko bw’abahutu. Aha rero nkaba nikuyeho urubanza rw’amaraso yawe kuko umaze kubisoma kandi urambyumvise, ndangije akazi. Waburiwe byarangiye, none reka nkubwire kuri iri jambo ry’Imana nti «17Mwana w’umuntu, nakugize umurinzi w’inzu ya Isirayeli, nuko wumve ijambo ryo mu kanwa kanjye, ubumvishe ibyo mbaburira. 18Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n’umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye. 19Ariko nuburira umunyabyaha ntave mu byaha bye cyangwa mu nzira ye mbi, azapfira mu byaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.“» (Ezekiyeli 3:17-19). 

Nuko rero ndakuburiye nkijije ubugingo bwanjye, ahasigaye ni ahawe ho guhangana n’Iyakuremye yo Mucamanza utabera, muzahura kuri urya munsi w’urubanza, kandi ntaho uzamukwepera, nta n’ubwo uzabona uko usibanganya ibimenyetso. Cyangwa ngo umuratire amashyaka ya politiki, kuko n’ayabayeho yose, yose, yose, yose, yose, yose, yose, ntacyo yamaze, ahubwo ni yo yishe abantu n’ibintu. Wariciwe? Nanjye ni uko, ariko emera unywe umuti. Kuko nanjye narawunyoye, kandi sinaguhisha urasharira birenze urugero. Nywa umuti kugira ngo hazagire icyo urokora utazashira wese. 

Urumva cyangwa ufite ibikomere byinshi? Ndakwanga cyane? Ni Inyenzi zampaye amafaranga ngo ngushinyagurire? Njye ntabwo ingabo z’abatutsi zanyiciye? Bampaye amafaranga ngo nshinje bene wacu? Ibyo byose ni ibinyoma umwanzi Satani akongorera, arashaka