je suis un témoin de Jesus Christ». Niko nabwiye umuzungu yihaye kunkangara ngo azandega kuri Leta yiyita iy’ubumwe ngo kuko navuzeko abahutu bagomba kwihana itsembabwoko, ngo azandegako nyuranya n’amahame ya Leta yiyita iy’ubumwe. chloroquine vente libre chine
Nari ntangiye kurakara ariko ndigarura kuko batangiye guhwihwisako ntunzwe na Leta y’Inyenzi, ngo niyo yantumye, kandi mbeshwaho no kwizera. Ndababara ndatomboka, kuko icyo gihe umwana wanjye umwe yari yarabuze minerval yicaye aho twari turi tumeze nk’impunzi, kandi turi mu gihugu. Kandi ise yaraguye ku rugamba rwa Ex-FAR. Kandi n’ubwo nari maze kwimuka incuro ntakubwira. Nabaye impunzi mu gihugu cy’u Rwanda, kandi ndi Umunyarwandakazi, mera nka wa muswayire birukanye i Kigali ati «Nta kibazo ndigira i Rwamagana.»
Igihe bavugaga ko Inyenzi zimpemba, nicyo gihe nari nkennye cyane mu buzima. Yesu nawe yafunze imiryango kugirango ntirara akagenda avunguraho gahoro gahoro. Ibyo byose nabyibukiye aho. Mbyibutse mfatwa n’agahinda kavanga n’umujinya, nibuka byinshi. Ukuntu nagombye kuba nibereye i Bulayi mfite ibyangombwa by’impunzi, basi ntacyo nkajya nyuzamo nkaza no mu Rwanda ariko nkaba mbana n’abo twakuranye, tuziranye tuziranye kuri byinshi. Nkanabonana n’abana banjye bakuru.
Ibyo byose nabyibutse nko mu ma »seconds» make, maze mpita mpamagaza amazi yo gukaraba amaraso y’abahutu bakoze jenoside bari bafungiye aho, nk’uko Pilato yabigenje ku Bayuda na n’ubu bikaba byarabokamye Abaroma bigaramiye, bikorera ibindi byaha. Igihe amazi aje mbasomera uwo murongo nti : ngiye kubwira Imana yantumye ntizambaze amaraso yanyu. Hamanuka imbaraga z’Imana kuko umukozi wayo arakaye, maze baterwa n’ubwoba. Malayika niko kubanyura hagati afite inkota, batangira kwerekwa no guhanura, bansaba imbabazi ko batazongera gukinisha Imana no kunkinisha. Abari aho batangazwa n’ibibaye bituma bakira Yesu mu bugingo bwabo, harimo na «afande» wavuye hanze niwe wari uyoboye ingabo muri ako Karere, yari yaje gucunga umutekano. Maze abajenosideri si ukwatura ibyaha bivayo.
Nanone Porokireri (aha ni ahandi ngeze) arankunda cyane kuko ngo byari byarabananiye. Babyita kwinangira, n’andi mazina y’abahezanguni. Na politiki yabyo yitwa «ceceka». Ngo rwose Leta impaye akazi baba basubijwe. Ndamuhakanira ko twazashwana tudateye kabiri, bikarangira nk’uko n’abandi bakorana birangira banganye urunuka. Kandiko nta nyungu mfite mu kwangana nabo. Ahita aceceka kuko nari ngiye kuvuga ibindi, aratinya kuko ari umunyacyubahiro afite ikinyabupfura, kandi yavuye hanze, «yagizengo ndi umusazi».
