y’ubutsinzi bwa Yobu. Bitewe n’ibyo Imana imuratiye, nawe asaba kumwambura ibyo Imana yari yaramuhaye uhereye ku matungo kugera mu bana. Maze akora akazi ke ko : «KWIBA, KWICA NO KURIMBURA». (Yohana 10:10). Kandi yaragatunganije.
Ibibi byose yakoreye Yobu murabizi ko yabuze ibye byose n’umugore we n’inshuti ze bakamwereka mu makuba no mu byago aho babera abana b’abantu. Satani yemerewe ibyo yasabye byose abuzwa gukora ku bugingo bwa Yobu gusa, maze akora akazi kazatuma nyuma mu butsinzi bwa Yobu, icyubahiro cyose kizagarukira Imana, maze Satani agafata zero nini. «Ku bakunda Imana koko, BYOSE bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza» (Abaroma 8:28)…
Kuko nyuma Yobu yakubiwe kabiri ibye Satani yarimbuye. (Ibice 1 na 2 bya Yobu). Nawe usoma ibi, umunsi Imana yakwiratiye Satani uzahura n’ibyo Yobu yahuye nabyo, ariko humura nyuma nuhagarara neza nka Yobu uzanesha igukubire kabiri. Umenya n’u Rwanda n’ibiyaga Bigari Imana yarabyiratiye Satani kuko si gusa. Kuko si gusa urebye ibihakorerwa… si gusa!
Ku bakunda za Repubulika cyane na demokarasi n’Amatora, na nyamwinshi, nagira ngo mbamenyeshe mbaciye intege ko nkoresha imvugo ya Bibiliya kandi nta za Repubulika na demokarasi n’amatora bibamo. Imana ikoresha Ubwami, na Tewokarasi. Kuko na yo ni Umwami, ndetse n’Umwami w’abami, nta nkunga z’amahanga ikeneye. Irihagije muri byose. Ntawe ikeneye ko abanza kuyemera, ngo inisobanure icyuya kiyirenge.
Habyarimana ajyaho yatangiranye n’ibitambo by’abahutu b’abanyenduga, kuko ihererekanya-bubasha ryari hagati y’abahutu ubwabo. Umva neza; Cyari igipimo kitoroshye mu mateka y’u Rwanda : ibitambo byagombaga kuba abahutu kuko yagombaga gutangirana n’ibitambo bya bene wabo ariko bagombaga kuba nabo bafite ibyo bapfa, «Amajaruguru n’Amajyepfo». «UTURERE», abakiga n’abanyenduga, bivuga ko buri gihe ibyo abantu bishyiriyeho biba «Imfashanyigisho»; biba ari «imbanziriza mushinga»; Imana irabyubaha nyuma bikazahemuza ababishyizeho, Imana yigaramiye.
Gusubiranamo kw’abahutu byari birimo umwaku mwinshi, byatewe n’uko abatutsi bari bakiri mu bihano byazanywe no gukiranirwa kwa ba sekuruza. Kandi n’abahutu gukiranirwa kwabo kwari kutaruzura. (Itangiriro 15:16). Bisa n’uko ubu abanyamahanga, ari bo ba twebwe, twabonye agakiza kubera ko Isirayeli yakanze, maze Imana iraduhindukirira itugirira ubuntu bugeretse ku bundi, kuko ubundi ntitwari ubwoko bw’Imana twitwaga «ABANYAMAHANGA B’ABAPAGANI» batazi ntibanagire Imana Rurema. Ariko umubare wacu niwuzura, agakiza kazahita gasubira iwabo muri Isirayeli. Abuzukuruza ba Aburahamu na Sara «mu mubiri bagomba kugasubirana byanze bikunze. Icyo gihe inzugi zizafungirwa
