Abatutsi nibemera kunywa ibinini byitwa : KWIHORERA, KWIHORERA, KWIHORERA, KWIHORERA…, bakihana ibyaha byo guhora. Kandi abategetsi b’abatutsi n’abanyamadini bazihana na bo guhora no kwica mu izina ry’abatutsi, n’ubwo ingabo za FPR ari zo zishe abahutu, ariko zari ingabo-ntutsi. Kandi hari n’abahutu benshi bagambaniwe n’abatutsi, bazira «icyaha rusange», ko ari abahutu gusa. Maze abakuru b’ingabo bihane mu izina ry’ingabo za FPR, nibarangiza bazapimwa basange bafite: Négatif.
Ntabwo za négatifs zipfa kuboneka gusa ariko : biriya binini bine byitwa «KWIHORERA» bishobora kuba birusha ubusharire biriya bine byo kwihana. Birasharira cyane ndetse kugira ngo ubimire ubanza gusenga neza naho ubundi hari abashaka kugenda babicamo kabiri cyangwa gatatu ngo bajye banywa igice, igice, igice, ibiceee! Kandi itegeko ari ukubimirira igihe kandi ukamirisha amazi menshi kugira ngo bitagaruka (utabiruka). Ariko ugenda ukira gahoro gahoro. Ugenda ukira gahoro gahoro.
Banyanze urwango rwatumye bavuga ku mugaragaro ko Inyenzi zampaye amafaranga ngo ngende mvuga hose ngo abahutu bihane jenoside. Umva nawe, guhabwa amafaranga yo kubwira abahutu ngo bihane babeho. Babikwije isi yose. Kuko kwihana biramwaza, biramwaza, biramwaza. Kandi nta muntu n’umwe ujya yihanganira kumwara, keretse iyo abyemejwe n’Umwuka Wera. Ari na yo mpamvu bashaka kureshyeshya ibyaha bagatinyuka kuvuga ko habaye jenoside ebyiri, ngo nibura ibyaha bireshye.
Umuti w’abahutu na wo urahenda cyane kandi urasharira na wo ku buryo bamwe aho kugira ngo bawufate wose, BAHITAMO GUFATA IKININI CYO KWIHANIRA IMANA CYONYINE, ari bonyine, ibindi binini bitatu barabizira kuko bibasaba kubifata abantu babareba, ku mugaragaro ni ukuvuga ko ibinini bibasharirira ari byo kubyemera ku mugaragaro no kwihanira abatutsi bifatwa n’umugabo bigasiba undi, kuko ngo baba babaye imbwa, ariko iyo bifashwe neza bikiza vuba, bikunze gukora bake cyane, ni na bo bazima dufite. Ni bake cyane bari munsi y’akarongo.
Kwihanira isi yose na byo byakorwa n’umugabo bigasiba undi, na byo birahenze cyane kuko n’iyo ubinyoye ugira ngo warakize, ariko bisaba kwipimisha kenshi kugira ngo barebe niba umuntu yarakize neza. Benshi bipimishije basanze bakirwaye. Ibinini by’imbabazi nyamuneka mbona birusha ibyuririzi biriya binini bine byo kwihana, mujye muhora mwipimisha cyane kugeza aho muboneye négatif définitif.
Ariko abandi babona ibyo kwihana ari byo bikomeye kuruta ibyo kubabarira. Birashoboka. Byumvikane ko abatutsi na bo ibyo bazakora byo kwihana, hari mo :
