ndimi zose. Icya kabiri : urashakisha ibisobanuro birengera ubuhutu, ariko kimwe kidashobora kubura mo n’uko namwe abatutsi babishe cyane cyane muri Zayire/Tingitingi kandi ni byo, n’ibindi byo kudasobanukirwa kuko nta hishurirwa wifitiye, kandi n’iyo waba urifite biragusaba gukira kuko uracyafite igisebe. Urababaye, kandi ufite n’umujinya gusa.
Hamwe navuze ubutumwa bwo kwihana, igihe nihanaga nagiye kubona mbona umugore w’umututsikazi ampagaze imbere andebana agasuzuguro karemereye, arikokomora ancira mu maso, arambwira antuka ngo «ubwo mwatangiye kuvuga na none mugiye kudutema». Ngo niba ndi umugabo ninzane Bagosora bavugane. Ntabeshye icyo gihe nari ngiye kumukubita umugeri mu gatuza habura gato; ni na bwo nasabye Yesu kumpindurira akazi, nawe aranga. Nyuma uwo mudamu yaje kwikubita hasi araboroga araruka abira ibyuya, Imana iramubohora. Yabaye inshuti yanjye nyuma. Umuhutu uri busome ibi, arantuka avuge ko Inyenzi zampaye amafaranga ngo nsebye abahutu ko bakoze jenoside. Umututsi uri busome ko ingabo za FPR zihoreye mu buryo bwo mu rwego rwo hejuru, ari buvuge ko ndi Interahamwe y’umuhezanguni. Bose amagambo yabo ndayazi. Imana ibababarire kuko batazi ibyo bavuga n’ibyo bakora. Kandi bazagenda basobanukirwa.
Kugira ngo umuvumo utuveho ni ukwambara ubuterahamwe, n’ubusederi, n’ubupawa, biriya byose byakoreshejwe mu itsembabwoko, tukaririra Imana twatura ibyo byaha byibasiye inyoko-tutsi. Njye ni ko kazi nahamagariwe, kandi nabonye bikora. Ni yo mpamvu Imana ivuga iti «Mwihane nk’abahutu mwihane nk’ igihugu (Yona 3) mubanze mwozwe mu maraso ya Yesu kwanza, nimurangiza mwezwe, mwoze u Rwanda amaraso yaruviriye mo mwogeshe aya Yesu, hanyuma murweze mubone gukira». Namwe muti oya uriya ni umusazi afite n’ingengabitekerezo ya jenoside. Mukiyibagiza nkana ko ibyaha byakorewe mu Rwanda ari rusange. N’igihugu cyose kigomba kugira ibibazo bidashira. Nta kundi, muzabishyira mu ikoranabuhanga, nti bizakwirwamo. Muzasukura umujyi ube uwa mbere mu isi, ariko ugiye kwandura kubera ko mwanze kwihana.
Kigali nziza igiye kwandura nyabusa, yongere yanduzwe n’amaraso menshi aruta aya mbere kandi. Iranduye kuko ubu ngubu irafatwa nka Babiloni y’igihe cya Nebukadineza, igombe irimbuke rero. Dore na Chef wayo muri iki gihe aherutse kuvuga ati «u Rwanda narusanzemo umwanda, nzarusigamo uwundi mwanda»… Umva «Umuyobozi»… Kuko yishyize hejuru ngo ni nziza. Maze isuzugura Uwiteka Imana n’Umwana wayo. Ayi weee! Rwanda weee! Ibyawe byose bije imbere yanjye, noneho ndagusengera mpereye hehe? Ndashaka kwiyambura umutwaro wawe, maze na wo ugakomeza kunyizingiraho undemerera cyane. Ko mbonye na none intumbi nyinshi zitabarika zuzuye aho witaga heza hafite isuku? Ko mbona na
