icyo ufite unsubiza? Ubu se ko kugeza ubu mwese mwitana ba mwana ku rupfu rwabo, nonese bariyahuye? Bakoze accident? Bayikoreshejwe nande? Umuntu ashiritse ubwoba ntabibaze Loni, ntabibaze Union Europeenne, ntabibaze ubumwe bwa Afurika, ntabibaze BAD, imiryango itagengwa na Leta cyangwa Banki y’isi, akabibaza Imana izi byose, iba hose, yari i Masaka n’i Kanombe cyangwa ahandi uriya mugoroba, imenya byose ntiyabimubwira, maze amazimwe akarangira? Murashaka kumbaza uwamwishe? Niba muzi se namubabwira? Naba ndwana n’iki se ko ubwanyu muzamwivugira ku manywa y’ihangu mukanabishyira no mu matangazo yamamaza n’amenyesha, n’abika. Mwarangiza mukabyita ibyavuye muri enquête. Mukanabyita raporo. Ubu kandi wabona banshakishije ngo mbisobanure. Kuki mwe mutabisobanura? Abamwishe se ntibahari?
Urupfu sicyo kibazo kuko n’abamwishe bagiye gupfa cyangwa barapfuye. Ahubwo ikiba gitumye apfa, hamwe n’urwitwazo rwo kumara abantu no kubeshyera abandi nyuma yo gupfa kwe, n’ibyo yahitanye nicyo kibazo. Naho gupfa byo bose bazapfa, n’abamwishe bazapfa cyangwa barapfuye, nawe yari yarishe abandi. None! Akebo gahita kajya iwa Mugarura… N’uwatanze itegeko ryo kumuhanura nawe azapfa vuba aha. Ubwo akebo kabe gasubiye iwa Mugarura, kazanakomeza kujya iwa Mugarura, gakomeze kajye iwa Mugarura, kongere kajye iwa Mugarura! Kazasazira mu nzira? Kuko kagomba gusubira iwa Mugarura bwa nyuma kagahamayo.
Sinshakako kazagaruka gushakisha kandi. Kandi ndemeranya n’abavugako uwahanuye indege yarazi 100% igikurikiraho. Yari abizi ko abatutsi b’imbere mu gihugu bari bushire. Yari ticket yishakiye izamugeza kubyo ashaka. Yari abizi, yarapanze neza n’ibinyoma n’amayeri asobetse ubugome bw’umwimerere azakurikizaho. Yari abizi kuko yabikurikiraniraga hafi, yari yarabibaze, ntabwo yahutiyeho. Yari afite abakozi bamunekera hose kandi buri seconde aho ibintu byabaga bigeze. Yirirwaga ateranya agakuramo yarangiza agakuba, maze ageze ku kugabanya asanga afite inyungu ndetse nyinshi. Maze ku wa gatatu saa mbiri n’igice z’ijoro taliki ya 06-04-1994 ndi iwacu ku Kacyiru ahita arasa Habyarimana na bagenzi be barashya.
Bivuga ngo nibimufata ntazahakane azahite yemera asabe n’imbabazi ko yatinze kubivuga agatuma dukeka abandi, kugeza aho bashinyagurira umupfakazi we ngo niwe wamwishe. Mutazatuma ntomboka. Oya ntabwo yari yakageza aho. Mureke gushinyagura namwe mutazashinyagurirwa, umunsi iyi «Modoka yanyu» (Rwanda) n’Icyama cyanyu FPR (Moteri) igihe bizaba byakoze accident. Ariko hakaza n’igisubizo cya babandi bahakana ngo jenoside ntiyateguwe. Hanyuma indege ihanutse igihugu cyose gicura imiborogo, batangira kuvuza amafirimbi. Kandi n’uwayihanuye iryo tegurwa yari arizi. Nari ngiye gutandukira ngo ndondogore. Yari azi igikurikiraho.
