IGICE CYA 11 : U RWANDA MU MUGAMBI W’IMAMA
«1Abantu batangiye kugwira mu isi babyara abakobwa, 2abana b’Imana bareba abakobwa b’abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose. 3Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri» (Itangiriro 6:1-3)
«Umuzi w’inzika y’inzigo : Rwanda nyuma y’amahirwe ya nyuma»,
Adamu na Eva amahirwe yabo ya nyuma bayahawe igihe Imana yazaga ibaza Adamu aho ari. Iti uri hehe? Ko aho twahuriraga nahakubuze? Waba wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho? Ng’ayo amahirwe ya nyuma ya Bwana Adamu, birava mu gisubizo ari buhe Imana. Maze atangira gusobanurira Imana ukuntu ntakosa afite, ko ahubwo yayobye, ko umugore yamuhaye ariwe wateje ikibazo, ko we yera de. Aha ngaha niyemera icyaha akihana arahabwa ibindi byiringiro, niyinangira nk’uko yabigenje arazanira ubutaka kuvumwa, ari nako byagenze.
Imana yanga gushyogoranya. Iyo Imana ikubwiye iti kora iki, iba izi impamvu. Umuntu we rero kubera kamere imuhagazemo ya yindi ishaka buri gihe kumenya icyiza n’ikibi, no kwisobanukirwa ariko ariwe wisobanuriye uko abyumva, buri gihe aba ashaka kumenya impamvu n’igituma, n’iyo yaba yabyishe agomba kuburana. Yesu wenyine niwe utarashyogoranije na se, nta terabwoba yamushyizeho cyangwa umuteto, kandi ku Mana biba byakomeye iyo ivuze iti : ndagutumye. Mose ati sinzi kuvuga, Yeremiya ati ndi umwana, Gidewoni ati ndi umuhererezi wo mu nzu y’abakene inyuma y’abandi.
Ariko Yesu ati «ndaje Data mu muzingo w’igitabo niko byanditse kuri jye»; uwo wenyine niwe wumviye atabanje imanza ni nayo mpamvu yitwa umukiranutsi wenyine wakiranukiye muri iyi si, uwanesheje n’ayandi mazina ajyana no kumvira. Natwe twese, nawe umuntu akubajije wagira icyo ubivugaho. Ikigendererwa n’u Rwanda ni umuhamagaro warwo, n’ukuntu rugeze nyuma y’amahirwe yarwo ya nyuma, na nyuma yayo.
Iyo Umwuka Wera akoreye mu umutima-nama wawe akwemeje ibyaha, wumva aribyo ariko ugatangira kuburana wirengera ushaka ingingo zigaragaza ko ufite impamvu zifatika. Nyamara iyo ushaka kurya iby’Imana ujye wemera ikivuga bwa mbere, wemere wihane utaragera nyuma y’amahirwe ya nyuma. Umwuka Wera niwe wemeza ibyaha umuntu ntasubizeho. Nta na rimwe Imana yigeze ihutiraho ngo ihite ihana idatanze amahirwe ya nyuma, ndetse akenshi na nyuma yayo, kuko ntabwo ari umunyagitugu.
