Ntangiye gupanga kwiregura Imana iti «sigaho se nyine ntabwo uri umucamanza w’abari mu isi. Ahubwo basengere. Ubwo se ibyo bigutwaye iki? Mpanga amaso gusa». Numva meze nk’udafite gahunda maze ntangira kuririmba ya ndirimbo y’icyongereza ivuga ngo:
«Above all powers
Above all kings
Above all nature
And all created things
Above all wisdom
And all the ways of man
You were here
Before the world began»
Ndongera ndisinzirira n’inzozi zirakama, nkomeza kuruhuka ariko ntekereza mvangavanga n’ibintu bimwe na bimwe. Bimwe nkabona bicuritse ibindi bicuruye, nkabona noneho mfite inzu yanjye mbamo nziza cyane ariko ntayishimiye mbona ntacyo imaze kuko abo nagombaga kwishimana nabo benshi ntabariho. Nsanga ndagendera mu modoka nziza ariko na none biba hahandi hanjye. Nkomeza kwibaza Impanda iramutse ivuze niba nagenda. Nibuka Isezerano Yesu yampaye ariko sinarivugira aha, mwahita muvuga ngo ndigereranije. Nongera kureba za Films za ba ILLUMINATI, babandi bayobora isi bashorewe na Satani, nkomeza no kwibaza uhereye cyera kuva namenya ubwenge, nsanga kweri Imana imfiteho umugambi ukomeye. Nyuma byatumye ntekereza byinshi, ariko nta gihe nari mfite, kuko hari akazi kenshi nagombaga gukora ntanguranwa n’ibihe, kadafite aho gahuriye n’inzozi. Ako kazi ni ako «KUGARURA ITORERO RYA YESU KRISTO KU RUFATIRO RW’INTUMWA N’ABAHANUZI» (Abefeso 2:20), «KUGIRA NGO UBWIZA BW’INZU YA NYUMA BUZARUTE UBW’IYA MBERE». (Hagayi 2:9). Ngateguriza Impanda.
Ndibaza, ndatekereza, ndeba byose ndangije nti nitudahura ngo twiyunge, nitutumvira Imana, izatwumvisha, itwunge mu bundi buryo ikunze gukoresha : Ibirunga nka Nyiragongo na Muhabura bizaruka. Amasasu aturuka impande zose n’ibindi… Haze n’Imitingito, habeho Imyuzure hamwe na hamwe, haze Indwara z’ibyorezo, habeho intambara za kirimbuzi mu Karere k’Ibiyaga Bigari (kandi igomba kuba byanze bikunze). N’ahandi… maze ayo mahoni navugira icyarimwe, ntihazabura uzumva n’iyo yaba umwe. Ariko gusubira ku murongo byarangoye kuko nari narahombokeye mu kurota noneho n’ibyakurikiyeho nkagirango nabyo ni inzozi kandi byari ukuri kuzuye. Noneho ndasara neza atari ukumbeshyera. Mpinduka umusazi atari uw’i Ndera ariko.
Ntangira kwitera ibibazo, nanjye ndipinga nkagirango byose ni inzozi, ibyo ntekereje, nkagirango ni inzozi, ibyo nkoze nkagirango
