IGICE CYA 8 : UMUTI NYAMUTI
1Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yona (Mariya) ubwa kabiri riramubwira riti 2“Haguruka ujye i Nineve (Mu Rwanda) wa murwa munini, uwuburire imiburo nzakubwira.” 3Nuko Yona (Mariya) arahaguruka ajya i Nineve (Mu Rwanda) nk’uko Uwiteka yamutegetse. Kandi Nineve wari umurwa munini cyane, kuwuzenguka rwari urugendo rw’iminsi itatu. 4Yona (Mariya) atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw’umunsi umwe ararangurura ati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve (Mu Rwanda) hakarimbuka.”
5Maze ab’i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y’abandi.
6Ijambo rigera ku mwami w’i Nineve ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, yiyambura umwambaro we yambara ibigunira, yicara mu ivu. 7Ategekana itegeko n’abatware be b’intebe baryamamaza i Nineve bati “Umuntu wese ye kugira icyo asogongeraho, kandi amatungo y’amashyo n’imikumbi bye kurisha kandi bye kunywa amazi, 8ahubwo abantu n’amatungo byose byambare ibigunira, abantu batakambire Imana bakomeje, kandi bahindukire umuntu wese areke inzira ye mbi, bareke n’urugomo bagira. 9Ntawubizi ahari aho Imana yahindukira ikigarura, ikareka uburakari bw’inkazi yari ifite ntiturimbuke!”
10Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiye bakareka inzira yabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza. (Yona 3:1-10)
ICYITONDERWA : Ibyo i Nineve bakoze mu Rwanda banze kubikora. Abemera Imana ntabyo bakoze, abategetsi nabo ntabyo bakoze. None hasigaye iminsi 40.
Wowe uzasoma cyangwa uzumva ubu butumwa urabwirwa ko aribwo bwa nyuma. Birashoboka ko aribwo bwa mbere ubwumva cyangwa ubwumvise kenshi ndetse bwaranakurambiye, ndetse uri no muri ba bandi bavugako ari ibya wawundi w’umusazi, ariko niwowe ubwirwa, muhutu, mututsi, mutwa mwiyita Abanyarwanda.
Bijya gutangira hari muri 1999 mu kwezi kwa 6 kuri 22 hari kuwa kabiri mu gitondo saa mbiri, nari ndangije amasengesho nari narakoreye kwa mwene Data umwe, Imana imuhe umugisha mwinshi, yaramfashije cyane mu ntangiriro z’akazi Imana yampaye. Nitegura gutaha nibwo ijwi ryambajije ngo uri bwoko ki? Natangiye kwirukana dayimoni w’amoko mbigenza nk’uko abarokore dukunze kubikora cyane cyane iyo tuziko ari dayimoni. Nirukanye dayimoni
