509

ni inzozi, ibyo mbonye nkagirango ni inzozi, ibyo mpishuriwe nkagirango ni inzozi, ibyo mbwiwe nkagirango ni inzozi. 

Nasubiye kwiga kugirango ubumenyi bwanjye bujye ku gihe; nsubira kwihugura mu Mateka y’Itorero n’ay’isi, no mu Mbonezamubano, no mu kugira abantu inama, byatumye nanaruhukiramo mpamenyera n’ibindi ntari kumenya. 

Ndashima Yesu ko yashyize mu itorero agaha bamwe kuba Intumwa, abandi akabaha kuba Abahanuzi, abandi akabaha kuba Ababwirizabutumwa bwiza, abandi akabaha kuba Abungeri, abandi akabaha kuba Abigisha (Abefeso 4:11-12). 

Muri izi mpano uko ari eshanu hari iyo ntinya ariyo yo kuba Umushumba. Iyiyo ishobora kunteza ibibazo kuko ariyo ituma haboneka ibya cumi n’amaturo. Nabaye nyihoreye kuyikoresha kuko ndayitinya cyane, ariko nayo umenya iri mu nzira. Itegereje icyo gihe abazaba barwanira ibyo ngibyo navuze haruguru bazaba batagihari. Kandi iyo ubivuze ngo uba wigereranije. Nkomeza kwibaza ukuntu gukorera Imana bitoroshye, ndetse birusha akandi kazi kose ko mw’isi… igihe nkibyibazaho nongera gushima Imana yangize umwana wayo, nshima Yesu wemeye kumpfira ngo nzahabwe ubugingo buhoraho, nshimira Umwuka Wera nasigiwe ngo ajye amfasha mu byo nkora byose, anandinde. 

Nkomeza gushima Imana mvugango «Nitureke Imana yitwe Imana», ibindi bibe ibigirwamana n’ibindi ntibuka… nkomerezaho ndirimba n’izindi ndirimbo ziramya Imana na Yesu Umwana wayo, nshima cyane ko nahawe n’indi mpano yo kuririmba no guhimbaza no kuramya Yesu, nteguriza no kugaruka kwe. 

Muri izo ndirimbo imwe iravuga ngo Nimuze twihanire Imana maze tubone kuragwa ibyiza Twihanirane hagati yacu, kandi tunababarirane (refrain) 

1. Abahanuzi barahanura, bamwe bahanura ibinyoma, Ngo : amahoro amahoro amahoro, kandi ibyaha birushaho kugwira, Imana ntinegurizwa izuru, ibyo ubiba nibyo uzasarura. 

Refrain

Urubanza ruhereye mu itorero, muze twikiranure n’Imana. Urubanza ruhereye mu Bashumba, muze mucire bugufi Imana.