gushyirwaho umurimo wihariye w’iki gikorwa ugizwe n’abahutu bihebeye Imana, Padiri, Pasitori, Bishop Intumwa n’abandi uko amapeti yabo angana. Abari mu buyobozi bw’igihugu, n’abandi banyabwenge b’ingeri zose, abahunze bari hanze, na buri muhutu wese wumva yagira uruhare muri iki gikorwa cyiza byose byakorwa bibanjirijwe no kwimika Yesu mu mitima yacu, niwe wabidufashamo akoresheje Umwuka we Wera. Bakirinda gusa kuvanga na politiki kandi n’abacitse ku icumu bakabizamo tukabibanamo. Nk’uko abahutu b’abayobozi bagiye hamwe bagapanga itsembabwoko niko nanone abahari bazajya hamwe kugirango bihane itsembabwoko.
Bahamye ukuri bahambure igihugu kuko kiboshye, baraboshye bakaboha n’abandi. Ndumva byumvikana. Uyu niwo MUTI NYAMUTI ibindi ni amatiku n’inda nini n’amagambo adafite ishingiro na za conferances zo kurya no kunywa gusa buri wese ahagaze ku izima rye maze bikazabyara gushwanyuka. Nta mutegetsi wari wihana ku mugaragaro kugeza ubu. Ni ishyano! Keretse muri za disikuru bivugisha utuntu batonora inzara, bavuga basoma, nabwo kandi biba byuzuyemo politiki nyinshi ngo ibigira gatozi kandi nyuma bakanabihakana, bakunze kubikora cyane mu Cyunamo. Mbese kuki abo twavuganye bose baba abayobozi cyangwa abandi bo mu nzego zinyuranye bose bemejeko uyu muti ariwo?
Maze bakanga ngo ko bivugwa ku mugaragaro ngo batarakaza abazungu n’abahutu. Abemeye ibyaha benshi babyemeye haje Gacaca kugirango babagabanirize ibihano, ibyo si ukwihana ahubwo ni ukwikiza byo kwishakira indamu, wirengera ngo usohoke ujye gutema abandi.
Abahutu bari mu madini yiyita Itorero bihane itsembabwoko kugirango babohore na bene se b’abatutsi kugeza na n’ubu ibikomere bikiri bibisi, n’igihugu muri rusange. Nzakomeza kubabwira n’ibindi mwibaza bigendana n’ibyabereye mu Rwanda uko Imana ibibona.
• Niba utarakizwa (Kwakira Yesu mu bugingo bwawe) subira muri iri sengesho uti Mana Data, maze kumva icyo ushaka ku Banyarwanda none mbabarira ibyaha byanjye, ibyo nzi n’ibyo ntazi. Mwami Yesu ndakwakiriye mu bugingo bwanjye ngo umbere Umwami n’Umucunguzi, uhereye none unyandike mu Gitabo cy’Ubugingo umvane mu gitabo cy’urupfu. Mbabarira ibyaha bya ba sogokuru na ba sogokuruza ibyo bakoze ntazi binkurikirana. Nakiriye imbabazi zawe mbaye Umwana wawe amaraso yawe Yesu anyeze ibyaha byose kuko nizeyeko uri Umwana w’Imana ko wamfiriye ku musaraba. Kandi ko wazutse mu bapfuye. Urakoze Mana ko umbababariye mu izina rya Yesu Amen!
• Niba warakijijwe ukaba uri umuhutu subira muri iri sengesho uti Mana Data maze kumva ubutumwa bwawe, none ndagusaba
