– Leta, ibyo yibye ntabwo bizagira umumaro ntazabirya n’abamukomokaho ntibazabiheza.
– Buri wese wabibye inzangano, yiyimbire kuko isaha yamugereyeho, nawe bazamuteranya yumve uko abaye.
– Ibyahanuwe byose byasohoye nta kindi gisigaye uretse… ibibanziriza Impanda.
– Basetse Meshaki ngo yaravuze ngo amaboko ya Malayika agiye kumanuka, ahubwo yavuze bikeya, turimo kumwunganira.
– Twitegure gusenga nta bya cumi bisabwa cyangwa bitangwa kuko bikiza bamwe bigakenesha abandi, kandi biteza imivurungano, ngo bikura umutima.
– Mwitegure gutotezwa kw’abarokore nyabo kuko hamanutse Umwuka Wera mwinshi, hagomba kuboneka n’abasazi benshi.
– Mwitegure itandukaniro hagati y’idini ryiyita Itorero, n’Itorero nyaryo (Malaki 3:18).
– Mwitegure kubahana kw’abakozi b’Imana bazasigara, kuko benshi bagiye gupfa.
– Mwirinde kwivanga kwivanga n’ab’isi.
– Mwirinde ibihendo by’abarozi bo mu mwuka.
– Nzakomeza kubagezaho andi matangazo yo muri iki gihe kidasanzwe.
Ubu kandi wabona hari abakutse umutima cyangwa bakampamagaza ngo ninze nsobanure. Bo se babisobanuye? Ndasobanura iki? Mu ruhe rurimi? Bo se babisobanuye ko ari ikinyarwanda byanditsemo. Mwirinde!
Erega ubu Imana yibutse ibyaha byose by’abiyita Abanyarwanda, yibutse urukundo ikunda u Rwanda n’ubuhemu bw’abiyita Abanyarwanda, yibutse ukuntu yagiye itugirira neza tukayitura inabi, yibutse ukuntu yagiye yihanganira kamere-hutu-tutsi-nyarwanda. Yibutse uko yagiye ituburira tukanga kumva, yibutse ibirego bya Satani n’ukuntu ayishongoraho asobanura uko twananiranye. Yibutse abazize ubwoko mu Rwanda no muri Kongo/Zayire, n’ahandi; yibutse n’abazize politiki n’abihoreye, yibutse impinja n’abagore n’abandi benshi. Yibutse abakubiswe udufuni bose irabazi none yabibutse; yibutse abo basyonyogoye, abatewe ibyuma, abazize imigozi n’amasashe, n’abo bahaye uburozi bw’amazi, abicishijwe inzara, abahambwe babona, abicukuriye imva, abatemeshejwe imipanga, abakubiswe za «Ntampongano», abafaswe ku ngufu, abo bahinduye ifu n’ifumbire babaseye mu mamashini barengana. Abazize imitungo yabo baruhiye, Imana byose yabyibutse. Abo wibwirako uzabisigira nabo bazabyamburwa bahasige n’ubuzima.
Imana yibutse abana bashyiraga mu mucanga bavanze n’isima bagapfa bafatanye n’iyo béton; yibutse abagore bajombye ibisongo
