Imana yokeje u Rwanda igitutu, irubaza aho rugejeje umuhamagaro, na rwo rugasubiza ko rwabuze Abenegihugu bo gusohoza umuhamagaro.
Kuko abanyamahanga biyita Abanyarwanda barurimo bakomeje gusohoza imigambi ya Satani gusa. Byageze n’aho Imana ibaza u Rwanda aho Ububyutse bwo muri za 1936 bwagiye, maze u Rwanda rurya iminwa, ruhita rubura icyo ruvuga, rutangira kuvuga ngo ahubwo ububyutse bwakurikiwe n’inzara nyinshi; za Ruzagayura, Rujukundi, Gakwege n’izindi, kuko nyine Satani yaruciye mu rihumye, ararwiba kugira ngo azarwice, nyuma azarurimbure (Yohana 10:10).
IBIREGO BYA SATANI
• Urega : Satani
• Uregwa : Rwanda
• Umucamanza : Imana yaremye ijuru n’isi, yicaye ku ntebe yayo, kandi ni «Sérieux». Kandi ikunda aba-sérieux, igakoresha sérieux.
• Abanditsi : Abamarayika batacumuye (Abaserafi)
• Umushinjacyaha mukuru : Satani witwaga Lusiferi (Sekibi)
• Abashinjabyaha : Bezebuli, Abadayimoni, Imandwa, Abacwezi, Abarangi n’Amajyini n’abasenga ibishushanyo.
• Uwunganira uregwa : Yesu Kristo Umwami w’amahoro.
• Abatangabuhamya banashinjura : Abamarayika batacumuye, Abaserafi n’ Abakerubi.
Satani yatangiye arega igihugu kiriho umuhamagaro, ari cyo u Rwanda. Ikirego cyaziye igihe, kirakirwa, kandi Umucamanza mukuru asanga gifite ishingiro, n’ibimenyetso bifatika bya simusiga; ni ko gusaba umushinjacyaha gutangira gushinja uwo arega.
IBIREGO :
1. Abiyita Abanyarwanda biyambuye ubwenegihugu ari bwo «ubunyarwanda», bihindura cyane abahutu, abatutsi n’abatwa.
2. Bataye ubumuntu baba nk’inyamaswa bigaragarira mu nzangano zikabije zabyaye inzigo, ndetse bamwe biyemeza kumaraho abandi, kuko kwica inzoka n’Inyenzi ngo nta kibazo. Abandi barihorera cyane, ariko cyane barimo kwihimura.
3. Bigabanije imirimo y’umuhamagaro wanjye : Kwiba, Kwica no Kurimbura, ndetse no kuba ndi se w’ibinyoma, kandi nkaba ari njye nkomoko y’icyaha.
Baranyumviye cyane, turajya gusa. Ibirego byanjye bikubiye muri ayo mahame yanjye, ariko ndabibutsa Nyakubahwa Mucamanza
