192

Reka ndekere aho mvuga ngo «MWARIBAGIWE» none wa mugani wanyu mu Cyongereza mujya mukunda kuvuga ngo «It is too late». Kandi ngo «Enough is Enough». Reka nanjye nongereho nanjye mu rurimi nzi kandi nkunda nti «C’est trop tard!». 

INTAMBARA Y’AMOKO MU IDINI RYIYISE ITORERO 

Nyuma y’igihe kirekire maze ndundarunda ubushakashatsi bw’ibisobanuro benshi, ari abakristo ari abapagani, bakunze kwibaza. Ku byerekeranye n’imyifatire n’ibibazo bizahaje idini ryiyise Itorero, ndakumenyesha ko nakurikiranye 99% ikibazo cy’amoko kuko ni cyo nzi cyane nawe uzi ibindi. Nsanze ari ngombwa kandi ari igihe cyo gushyira ahagaragara bimwe mu bikorwa bigusha benshi bikabuza n’abandi gukizwa. 

Imana yagiye ikora kuburyo mbigwa mo kugira ngo mbimenye, menye umuzi n’umuhamuro, menye uburemere bw’amoko mu idini ryiyita Itorero mu Rwanda, n’uwiyita Umunyarwanda muri rusange, mbona ibirenze ubwenge. Ibyo wavuga bagasubiza ya mvugo bihaye ngo n’ibya wa wundi. Kuko na bo bibaza uko bizwi kandi badashaka kwihana no kubabarira. Ndibanda cyane ku kibazo cy’amoko bitavuzeko nta bindi bihari ariko ni byo nemerewe kuvuga. Mfasha, dufatanye niba wumva ushaka ko u Rwanda ruba uko Imana ishaka. 

«Nitwumvira tuzarya ibyiza byo mu gihugu, ariko nitwanga kumvira inkota izaturya». (Yesaya 1:19, 20). 

Hari ibibazo byagaragaye, aho Pasitori yanga gusezeranya abadahuje ubwoko! Ni ishyano! Akarenga agasezeranya abarwaye Sida bahuje ubwoko, cyangwa agasezeranya umugabo wataye umugore, n’umugore wataye umugabo. Amadini ntabwo bimeze neza. Hamwe harimo abatutsi gusa umuhutu urimo yariyoberanije ngo nawe agire ijambo. Kuko biruhije ngo yizerwe ari uw’ubwo bwoko bw’abahutu. Aho bavanze nko muri ADEPER ni induru gusa, intambara ni ibibazo by’insobe. Buri gihe bikemurwa na Leta yiyita iy’ubumwe, ikabaha n’amabwiriza bagenderaho bajya mu myanya. Kuko Umuhutu agomba buri gihe kuba Représentant byanze bikunze kuko ari bo benshi mu matora. «AMATORA»! Subiramo ngo «Amatora»! Ubu nandika hariho Samuel w’umututsi washyizweho n’abahutu mu matora (baracyari ba «nyamwinshi»). Agomba gukora ibyo bashatse. Ni bo yumvira kuko ni bo bamushyizeho «mu matora». Hakaza udukombe, n’igikombe, byose byuzuye ibyuririzi gusa gusa. Niba Abanyamulenge basengera hamwe, aho baba bari kumwe n’abandi bagashwana, «aba bo nti banemera abandi batutsi». Niba abatutsi basengera hamwe, niba abahutu basengera hamwe, ubwo se wambwira ngo bafite ubwiyunge? 

None, umuhutu, umututsi, umunyamulenge, umutwa, biyita Abanyarwanda bagomba guterana, bagasengana, bagasangira