cyangwa ingengabitekerezo ya jenoside, cyangwa iyo «Kwibuka», y’akababaro, kandi byose biba byarashyizweho mu buryo bwemewe n’amategeko-teka, n’amategeko-shingiro, cyangwa ayihariye, bikaba biba bifite n’ingingo z’amategeko n’ibihano bigendana na byo.
Hari nʼamabanga akomeye rwashatse kumena y’igihe cy’abami na za Repubulika, n’ibyo ku ngoma ya FPR ariko bararubuza, abari aho bayoberwa uko babyifatamo, bose bashakaga ko byose, byose, byose rubivuga : ariko ntibyashobotse, rwamburwa ijambo ku ngufu gutyo N’ABUNGIRIJE Perezida w’urukiko, nawe arabihorera yari yarambiwe. Kuko we (Perezida w’urukiko) yari arakaye gusa, yandikaga mu gitabo cye wenyine.
Barusaba no kwifata neza mu rukiko, kuko rwifataga uko rubonye kubera imiruho n’imihati n’imvune byinshi n’imibabaro rwatewe, n’agahinda rumaranye igihe. Ntabwo rwari rwafunze ibipesu by’ishati yari yuzuyeho ibintu by’ibizinga bisa n’amaraso. Rwari rwambaye nabi biteye isoni. Ipatalo wagira ngo ibizinga byanze kuvamo. Abaraho na bo bagize isoni, batangira kwivugisha ngo narwo rwakabije kuza rusa nabi, ngo ntabwo se rwari ruziko rugiye mu bantu? Ngo iyo rupfa kumesa basi ibyo hejuru.
Mbega ibyenda bibi rwari rwambaye weee! Rwari rwagerekeranije ibimeshe n’ibitameshe, ntabwo rwakarabye, rwaranukaga, nta gusokoza, mbega ibikweto weee! Rwasaga nabi gusa. Wabonaga rusa n’urwataye umutwe. Maze rurangiza rutarangije, kuko wabonaga rwashyugumbwaga, rwerekana ko rufite ibindi byinshi rushaka kuvuga, ariko bararwangira… Bararwangiraaaa!
UWUNGANIRA UREGWA, AVOCAT: YESU KRISTO
Yahawe ijambo, abantu bose bacecetse bari batangiye guhahamuka, kuko bari bumvise ibyo batari bazi kandi bibakomeretsa, n’ubwo bitavuzwe byose, kuko byari mu ruhame (ba maneko barutaga abaturage ubwinshi). Maze uwunganira uregwa ahagurukana kwiyizera kwinshi byagaragazaga ko afite ibisobanuro by’ukuri, maze afata ijambo ati «Nyakubahwa Mucamanza mukuru» ariwe «Papa», nibyo koko u Rwanda rwatakaje abenegihugu, kandi rwishe umuhamagaro, ndetse rwanyoye n’amaraso y’abanyamahanga menshi. Ni koko rubabwamo n’inyamaswa-bantu, ruriho n’umuvumo rwikururiye, ariko aba banyamahanga bihinduye ni bo cyera bari Abanyarwanda, ni na bo bagombaga gusohoza umuhamagaro (abari aho bararebana birabayobera).
Uwunganira uregwa arakomeza ati kandi hari n’icyo nongeragaho nsobanura : umunsi ubwoko bwamize ubwenegihugu, ni na wo munsi ubunyamaswa bwinjiriye mu bwoko, ni cyo gihe u Rwanda rwatakarije ubunyarwanda (ntibabisobanukirwa). Nyakubahwa Mucamanza Mukuru «ariwe Papa», nagira ngo mbibutse ko
