Igihe barwanaga bicana rwamiraga amaraso rugotomera, rwanyoye buri maraso yose rwo rwitaga ay’abanyamahanga «bavuga ururimi rw’ikinyarwanda», hari mo n’ay’abazungu, abazayiruwa, abagande, abatanzaniya n’ayandi moko atazwi. Ariko bo ntabwo bavugaga ikinyarwanda. Ni na bo bitwa «abanyamahanga-nyabanyamahanga» baguye mu Rwanda. Satani yasabye abatutsi bose bari mu gihugu ngo bashire, kugira ngo bazabise abazaba baturutse hanze. IRYO NI IHAME RY’IGABANYA N’ISIMBURA.
N’abaturutse hanze bamwe baje batangara babaza abatutsi basigaye ngo «wowe wasigaye ute»? Nti byumvikanaga! Baje bazi ko abahutu bamazeho abatutsi. Satani yasabye abatutsi bose, kuko yari aziko arimo kurwana n’amoko bwa nyuma. «Aha ni ho ubwenge buri na none ubisoma abyitondere bimutere gusenga».
Nti byumvikanaga! Baje kuvuga ngo u Rwanda ni rutoya babwira abari hanze ngo bazafatireyo ibyangombwa n’ubwenegihugu, cyangwa bagahindura ngo ubuhunzi ku biyita Abanyarwanda burahagaze ngo mu Rwanda ni amahoro; ngo taliki iyi n’iyi nta mpunzi y’uwiyita Umunyarwanda bashaka; kandi ariko bakomeje gutoteza no kwica abiyita Abanyarwanda; biyibagiza nkana ko na bo bari impunzi mu bihugu by’abandi ejo bundi umusibo ari ejo hashize, cya gihe… ukaba wakwibaza niba baba bibagiwe aka kanya bikakuyobera. Ukagira ngo uvuga ibyo yahinduye u Rwanda Paradizo none rutuwemo n’abamarayika batacumuye. Aho ni ho haba hari icyemezo gifatika kandi kigaragara ko nta hohoterwa rizongera gukorerwa abenegihugu.
Naho ubundi se ko haba hari «imikorere» yashyizweho ifite imizi, ikubakwa, unyuranije na yo akaba agomba gupfa, gufungwa cyangwa se guhunga! Cyangwa «kimwe muri ibyo bihano»! Byazamera nka wa mutegetsi wo muri Repubulika ya kabiri wagiye afunga utudirishya twose two muri gereza ya Ruhengeri iyitwaga Sipesiyari dore ko bakunda bya sipesiyari; utudirishya aradufunga aratudanangira, arasibanganya abasiga mu mwijima w’icuraburindi, ubwo ngo arabumvishije, umenya bari ba banyenduga ahari. Maze hashize agahe gato nawe arasamwa aba asesekaye muri “Sipesiyari”. Yinjiye mo mbere yo gusuhuza abo asanze atabonaga ati “Qu’est ce que c’est?” Ko nta madirishya ahari? Bati Nyakubahwa se si wowe wayakuyeho ubushize igihe wazaga kudusura?
Niba hari abenegihugu hanze, wowe ukaba uri mu gihugu imbere, TINYA CYANE! Ndetse uhinde umushyitsi, kuko na bo ni nkawe, kandi na bo ni abenegihugu. Nibataza ku neza, (ni byo nsaba Imana), bazaza ku nabi nk’uko namwe FPR Inyenzi-Inkotanyi mwaje ku nabi y’uruhembe rw’umuheto, umusibo ejo. Ntimwaje murwana se kandi? Ibi na byo murabihakana kandi mubibyaze ibindi byaha ntazi? Kuko igihe cyanyu cyari kigeze gusa? Imbaraga zo gukuraho Habyarimana mutiraririye, atari Uwiteka mwari kuzikura hehe? Ko yacogoje
