417

Ngo Imana yari yarabasabye 1/4 cyabo gukizwa bakabona gutaha. Maze kumvikana na Habyarimana byananiranye turimo no kubabwirako ngo u Rwanda rwari ruto cyane icyo gihe, ko ahandi hari ah’inyamaswa z’ibyiza bitatse u Rwanda. Iyo mvugo yarandyoheraga cyera, ariko ubu intera isoni n’ikimwaro. Kubuza umwene gihugu gutaha iwabo ni ukubura ubwenge. Imana itubababarire cyane. Aho bari mu mahanga babamereye nabi, barapfa nabi, bazi ubwenge bwo kurwana na siyasa no gutera igipindi kubera kuruha cyane. Barashakisha ubwenge n’imbaraga n’inshuti, n’igihe cyabo cyageze. 

Maze Habyarimana aganje ku ntebe ikomeye cyane y’amaraso yasimbuyeho Kayibanda, ntiyarabutswe ko yagombaga gukizwa no guhindukirira Yesu, byo byonyine byari kumurengera n’iyo yari kuzava kuri ubwo butegetsi byari kuzatuma yirerera abana, akabona abuzukuru abuzukuruza n’ubuvivi kandi ntasige umugani n’umurage mubi imusozi. Ibyo yarabihishwe mu by’ukuri, maze akugirira abajyanama aho bari bifitiye imitima y’ubugome, itagondwa, bumva barafashe ubutegetsi bazabuhamaho ubuziraherezo. Abantu bazi kwibeshya ariko cyane cyane abategetsi b’iyi si! Hari abaperezida bajyagaho cyera, umenya ubu ntawabitinyuka, maze agatinyuka akavuga ngo ni président à vie. Bivuga ngo azavaho ari uko apfuye; ahubwo umenya aba yumva atazanapfa. Ariko biriya si ubugoryi koko! 

Ba Idi Amini Dada, ba Mobutu, ba Bokasa, we yaniyise umwami w’abami maze Yesu aba yamwumvise, kuko ntawe iryo peti bazarisangira. Ingaruka zamugezeho namwe murazizi. 

Maze Habyarimana akora ibindi byangwa urunuka n’Uwiteka, arusha abamubanjirije bose, bose, bose, kuba mubi mu maso y’Imana. Ashyiraho «ANIMATION» ngo tumuhimbaze, tunamuramye, ntiyasobanukirwa ko byahariwe Uwiteka Imana yonyine, kandi ko yari ku munzani uteye ubwoba. N’uvuze agapfa cyangwa agafungwa. Yesu arakomeza aba insuzugurwa mu Rwanda rwe, kandi nawe ahashaka intebe y’icyubahiro; ngo ntawe bazagisangira. Hari icyo navuga kuri Habyarimana : n’uko hari byinshi mu gihugu byakorwaga atanabizi bikamuharirwa kuko yari Perezida. Byageze aho abura umurongo kubera kuganzwa. Rusange yari imurimo iramurundarunda iramubumba ariko nawe hari ibyamutunguraga byinshi. Ndabizi, kandi rwose kubimenya nta peti ririmo ahubwo ni umuruho. 

Mwihangane kubera kumwanga cyane yaranapfuye, ariko mumenye ngo abari bamuri hafi icyo gihe nibo bishe ibintu cyane. Bamurushaga imbaraga, bari baramuhinduye igishushungwe kuberako bahoraga bamuraguriza, nta n’umuryango nyir’izina yagiraga. Kandi muziko umuryango mu butegetsi ariwo ubanza kwica no guca