Kandi nk’uko nabikubwiye, ndongeye nti «witegure kubagwa nta kinya». Ndinda induru yawe, ubwo utangiye gutabaza abatakumva.
Rwanda wakwemeyeko unaniwe doreko utajya uva ku izima. Byagutwara iki wemeyeko unaniwe, ko utagishoboye guhangana ko byakurangiriyeho. Wanze ukunze uraba mushya, kandi ubushake bw’Imana nibwo bugomba kuba. Uraca bugufi wanze ukunze, iryo josi ryawe irarigonda, kandi ntacyo uri burenzeho. Irarikonyora nta gisigara. Uko wakwigira kose uraba mushya, kuko : «ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, nibwo imperuka izaherako ize» (Matayo 24:14).
Wanze ukunze buravugwa, uhari udahari buravugwa : ariko buravugwa uhari kuko ugomba kubirebesha amaso yawe ukabyumvisha amatwi yawe, udakeka ibindi, doreko ukunda no gukekeranya ukabihindura ukuri. Kuko wuzuwemo n’ubutasi bwagusabitse.
Buretse ndaje nongere nkubwire kandi nzi nezako ari ugucurangira abahetsi, kuko ibyo ndabimenyereye, ntujya wumva, wumva upfuye. Ntujya unoga, cyeretse unogotse. Uriyanga wagirango wararozwe, kandi wowe uziko uri muzima. Ndongeye ngo niba wari uzi ibyo nzi Rwanda wakwikubita agashyi. Ariko kuberako uziko wiremye, ufite iterambere, n’ikorana-buhanga, ngaho komeza turebe, aho biri bukugeze, hangana na bose usuzugure bose, uhitane byose, ariko utegereze nawe kuzahitanwa.
Rwanda tekereza neza, subiza ubwenge ku gihe nkubwire n’ibindi nari nibagiwe. Kuki ugira abanzi benshi harimo n’abakwangira ubusa gusa? Aho si umuhamagaro ukuriho ntusobanukirwe?
Icyakora reka nkugarukire Rwanda, mvuge nti n’aho wari amabuye! Se ntiwagowe kubona ubana na «nyoni nyinshi» kandi wibwiragako ariwowe uzi ubwo bwenge wenyine! Bakakwizezako ntawe uzahirahira ngo agutere aturutse iwabo, nyamara bidateye kabiri bakabagushumuriza. Mu kinyabupfura cyinshi bati ntuturenganye abo ba “boys” badutorotse, nitubaca urwaho tuzabafunga. Mbe Rwanda ko ukomeza umutsi! Ko numvako kirya gihe n’iburasirazuba bwawe ishyamba ritari ryeru. Ngo hari abakubanukaga mu majyepfo, bakambuka Ruvubu, bakagera Tanzaniya bagahabwa indaro n’impamba, maze bagasanga abandi iyo mu Birunga. Imyaka ine yose waragoragoje, wari usigaye warabaye «nkinamubanzi». Ukajya i Burundi bakakubeshya, ukajya Tanzaniya bakakuryarya bati turabahuza ntakigoye, maze bakabogama nturabukwe. Erega na Clinton ngo ntiyatanzwe! Burya mwabonaga yiriza ay’ingona, ngo ntabyo yamenye, ngo ntiyabibwiwe! Muzamubwire muti
rupture de stock paracetamol