IGICE CYA 9 : «ICYAHA RUSANGE»
«Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe». (Hoseya 4:6)
Ibi bibazo birareba cyane abakirisito bavutse ubwa kabiri, bitabujijeko n’abandi babisubiza. Ni ibibazo by’igipimo cy’umuntu ku giti cye ku birebana n’ubwiyunge bw’abiyita Abanyarwanda. Birarebana n’icyaha «Rusange»
1. Abahutu bose bakoze itsembabwoko? «yego cyangwa oya».
2. Abakoze itsembabwoko bose barahanwe? Barafunze? Barahunze? Barapfuye?
3. Abahutu batishe babigendeyemo? Barapfuye? Barafunzwe? Barahunze? Bazize ubwoko? Bazize ubusa? Bazize ko ari Abanyarwanda?
4. Abateguye jenoside bose barahanwe? Ibihano bahawese bikwiriye ibyaha bakoze?
5. Hari abababariwe? Kubera iki? Sobanura impamvu y’izo mbabazi.
6. Vuga umubare nyawo udakekeranya n’umwirondoro w’abahutu bakoze itsembabwoko niba uwuzi, niba ubazi.
7. Vuga umubare nyawo n’imyirondoro y’abahutu batagize uruhare muri jenoside udakekeranya, niba uwuzi, niba ubazi.
8. Vuga umubare nyawo udakekeranya n’imyirondoro y’abafungiye ibyaha bya jenoside barabikoze koko.
9. Vuga n’umubare udakekeranya n’imyirondoro y’abafungiye ibyaha bya jenoside batarabikoze,abarengana.
10. Vuga umubare nyawo udakekeranya n’imyirondoro yabo, abatutsi bazize jenoside, niba uwuzi, niba ubazi.
11. Vuga umubare nyawo udashidikanya w’abatutsi bacitse ku icumu n’imyirondoro yabo utibeshya.
12. Vuga umubare udakekeranya w’abateguye itsembabwoko bo mu rwego rwa mbere abayishyize mu bikorwa bo mu rwego rwa kabiri, n’umubare w’abasahuye, abariye inka n’imyirondoro yabo.
13. Vuga umubare w’abahutu barebereye muri jenoside. udakekeranya, unavuge Imyirondoro yabo, utibeshya. Unasobanure kurebera icyo aricyo, uko umbyumva.
14. Vuga umubare w’abahutu bakoze jenoside kugeza ubu batazwi.
15. Wemerako Abanyarwanda batsembye abandi banyarwanda? Sobanura uko ubyumva niba ubyemera, unavuge imibare n’imyirondoro yabo banyarwanda, abatsembye n’abatsembwe.
16. Icyaha gikozwe mu izina ry’ubutegetsi ugifata ute? Tanga urugero.
