495

Ati ibyo ubizanye ute ko ntarabigeraho? Igihe navugaga ntahagarara ngirango ndi bumwemeze. Malayika ati ngaho sinzira vuba wongere urote ubone kuvuga. Mpita nsinzira mpita ndota, nkomeza gutanga ibisobanuro. Haza abagabo bambaye imyenda yera barancecekesha babonaga ndushye ariko nari ntararota Gacaca n’idini n’ikusanyamakuru nise simusiga na za TIG n’Imihigo… Mba nageze mu rinini ndota buri dini, bose bafite gahunda bagenderaho. Ndota batazi aho ibihe bigeze, kuko nabonye mu nzozi bibakomereye gusobanukirwa n’ibihe bibi kubera uko bameze : bararya, barubaka, baratembera, baratunze, bafite icyubahiro, ndetse hari n’abavugako barutashye. 

Numva ndarushye noneho cyane ndekeraho kurota ntangira gutekereza neza ndi maso, ndibaza nti Mana yanjye ibi ni ibiki? Mbabarira nitorokere mve muri iki gihugu n’ubwo cyanduhije bwose. Igihe ndimo gusaba guhunga nsinzirira mu ntebe aho nari nicaye maze si ukurota. Ndota buri mwene Data wese anzunguriza umutwe, mbona bimeze nk’igihe Yesu yari ku musaraba, mbona bandakariye, bambaza ngo nsengera hehe? Ariko mbere yaho nari narose mbona mu nsengero zabo baririmba ngo «Rwanda nziza gihugu cyacu wuje imisozi n’ibiyaga n’ibirunga, ngobyi iduhetse gahorane ishya, reka tukurate tukuvuge ibigwi, wowe utubumbiye hamwe twese Abanyarwanda uko…» Ibindi sinabyumvise naguye muri «coma» mu nzozi sinzi aho banshyize ngo ntakomeza kuderanja kuko hari haje ba Nyakubahwa, narashwanaga cyane nshaka ko turirimba indirimbo 149, 85 mu gushimisha cyangwa se 100, 150, noneho tukazajya kuri stade kwidagadura dufite na gahunda yo gusengera igihugu. 

Ibyo nabonye mu nzozi byambyariye abanzi benshi b’umusaraba ngo ndi intagondwa, ngo ndi umuhezanguni, ngo nanga iby’ubu, ngo nshaka kugarura, «Rwanda rwacu Rwanda gihugu cyambyaye, ndakurata n’ishyaka n’ubutwari, iyo nibutse ibigwi wagize kugeza ubu, nshimira abarwanashyaka bazanye Repubulika…»; nsubira muri «coma» mvuga ngo nta bisusa nta mboga, ngo please muvane ibyo aho mwita ahera hanyu h’Imana murakabije. Kayizari mumuhe ibye, n’Imana muyihe ibyayo kuko aka ari agasuzuguro k’agasomborotso gakabije, kazababyarira ibihunyira. 

Ako kanya mbona mu ijuru bitunganya, hari ingabo zitegura kuza kurwana, numva ijwi rivuga ngo birahagije ndetse birakabije muze tujye kubashyira ku murongo. Na none ndatakamba kuko nabonaga barakaye cyane ntakiri busigare, nsaba akanya ngo ngire icyo mvuga ariko hemera bacye cyane abandi bambera ibamba, nkabona ibyo batabona, kuko nari nabonye hari ba Malayika bane, bari ku mipaka y’igihugu cy’u Rwanda, umwe iburasirazuba, undi Iburengerazuba, undi amajyepfo, undi amajaruguru. 

Hari n’undi umwe ukomeye cyane, ushinzwe ubugenzuzi, uri ku burinzi bw’umujyi wa Kigali. Mbona abandi bane badakina bari mu