62

ahandi azajya aba. Bizimungu nawe akaba yarahitiye kwa Habyarimana i Kanombe kubayo. Kuki batashatse ahandi baba? Ko igihugu kiba ari icyabo muri icyo gihe gito, ko amahoteli yose aba ari ayabo, n’amazu yose, kuki badafata imisozi n’ibisozi n’udusozi ngo babyubakeho? Na none se baba bakosoye iki? Imyuka iba yabarondoye. Hariya haba hari za «HARAMU», n’amahano y’ibyorezo byinshi, ni yo mpamvu abazabasimbura bagomba guhindura byose, byose, byoseeee! 

Rahira ko atari imyuka ikurikirana abategetsi bo mu Rwanda kugeza ubu? Sinabibabwiye mbagira inama ntibari bampitanye ngo ndabakura imitima? Ngo ngira amagambo mabi gusa sinitaye ku majyambere yabo. Ngo ngira amagambo nk’ay’Interahamwe. Ngo sinshaka ko batera imbere. 

Kandi ubwo nagira ngo bazarame kandi nibanapfa bazahambwe mu byubahiro byabo batazabataburura bakabashyira muri za étagères ngo abashyitsi b’abazungu n’abandi bajye bahita babarebe maze babashyire ama «devises» n’amanyarwanda hejuru. Ama «devises» y’umuriro! Kurya umuriro! 

Umenya Rudahigwa ari we wenyine w’umwami mu ba vuba ufite imva mu Rwanda y’icyubahiro iri kumwe ahari n’iya Rwigema… sinibuka neza. Musinga we yaguye ishyanga sinzi niba yarahambwe he, kandi niba yaraguye no mu Rwanda, ubwo muravuga aho imva ye iri. Sinzi niba ari mu Rwanda. Ariko umuhungu we Ndahindurwa J. Baptiste, Kigeli V, we agiye gutaha vuba, ntazagwa ku gasi na gato n’iyo wagira ute. Mwirinde no kumusuzugura no kumufata uko mubonye. We azatanga ahambwe kandi ntawe uzamutaburura. Uko byagenda kose arataha vuba ku bw’impamvu nyinshi ntarondora aha : ni koko aratashye kandi vuba, kandi arataha ari umwami wubashywe nk’uko bisanzwe mu bindi bihugu, ntawabihindura. Ni byiza ko ataha, kugira ngo Imana isohoze ibyo yagambiriye byose ku birebana n’umuhamagaro w’u Rwanda, kuko nawe mu muhamagaro arimo. Niwe ufashe impunzi nyinshi hw’ingwate mu mahanga. Murumva? Ntabwo umwami yaba impunzi wenyine. Nta n’umwe ufite imbaraga zo gutambamira gutaha kwe ari umwami, ndabasabye. Mwirinde iyo myuka ya za Repubulika, mwirinde kwishyira hejuru no kunyuranya n’ubushake bw’Imana. Mwikunde kuko Imana imushyizeho umutima cyane. 

Kandi ntihagire unshinja ubusa ntabwo ndi mu ngabo z’umwami Kigeli na gato, dore ko mwahahamutse mubona umwanzi hose, ahubwo ndi mu z’Umwami w’abami Yesu Kristo kandi mfitemo n’ipeti rikuru, ndibabwiye mwarakara kubera ishyari, mwagira ngo ndigereranije, cyangwa ndarihimbye. Mwandegera Kayisari, Kayafa, Ana, Herodi, cyangwa Pilato ko «nigereranije» (Matayo 26:65). Kandi ndihaniza buri wese wagize umwami Kigeli V urwitwazo rwo gukora amanyanga, no kumwiyitirira, abo bose bihaye kuvuga ko