gute? Bitari byihanwa. Muri 1973 se bwo twabyita iki? Niba bivugwa hakabaho abakomereka n’uko nyine hari ikibazo, barabyihanganira batonekare ariko bazavurwa bakire, naho kubyorosa ni ubugome bubyara ubundi. Kandi urwo ruhererekane Imana irashaka kurushyiraho iherezo vuba. Hari imvugo ikoreshwa n’abanyepolitiki n’abanyamadini, ariko si iya Bibiliya, ndayanga cyane kuko ivanaho ukuri ngo
«Abanyarwanda baraje basanga abandi banyarwanda barimo kwica abandi banyarwanda, maze Abanyarwanda bahagarika ubwicanyi abandi banyarwanda barimo gukorera abandi banyarwanda, barangije kubuhagarika abandi banyarwanda barahunga, maze abandi banyarwanda na none bakora uko bashoboye ngo bagarure ba banyarwanda mu gihugu cyabo».
Ibi ni ibiki koko? N’uko ngo abo banyarwanda bagaruka mu Rwanda, bahasanga abandi banyarwanda, none Abanyarwanda babanye mu mahoro? Kuki mutavuga ngo abami b’abatutsi bategetse nabi, maze Imana ibahanisha abahutu? Maze abahutu birukana abatutsi muri 1959, maze abana b’abo batutsi barisuganya barataha, kandi bataha barwana. Kandi ko batashye, abahutu batsemba bene wabo b’abatutsi bari mu gihugu, maze abahutu barangije barahunga, maze abatutsi barabakurikirana muri Kongo-Zayire iyo bahungiye ngo kubakurayo maze na bo barabyitwaza babicira yo urubozo, na bo babarunda ibirundo mu mashyamba ya Kongo. Aho ko ari na ho hari Inzigo y’Inzika yari ishyize cyera.
Aho mwanga gukoza ho, aho ni ho ikibyimba cyahishirije, aho ni ho benshi badashaka gukanda, abandi na bo benshi badashaka gukandwa, hakabaho n’abiyemeje kubabarana n’abanyabibyimba, ngo babafitiye «impuhwe za bihehe», kubera ko bifitiye inyungu zizababyarira ibihombo nyuma. Niba badashaka ko ngarura ibyahise, ko mbona barimo kwirwanya? Ko birwanije se bakaba bitsinze. Kuki badashaka ko ngarura ibyahise? Kuki bashyizeho za «IBUKA» na Gacaca, niba badashaka kugarura ibyahise? TIG yo ni iyo gukora iki? Ingando ziba zivuga iki?
Ko njya numva Imana na yo ibicukumbura ahubwo kundusha kuko yo ishaka n’inkuru zirambuye zitoneka cyane ari abiciwe ari abishe. Kuki muzanye Intore mbona zijya gusa n’Interahamwe? Erega byose mbere y’uko bigaragara biba byarabanje kubaho mu isi y’umwuka. Kuki muzanye Intore mwebwe? Ni iz’iki? Intore… Zije mu mwuka w’Interahamwe. Ubu se murashaka iki? Nkibaza impamvu Ibuka muyemera. Kandi ishinzwe kwibutsa nyine ibyahise. Kandi hagize uyirwanya yafatwa ako kanya nk’upfobeje jenoside. Kandi umenya yakatirwa «burundu y’akato». Maze navuga ngo abahutu bihane, kandi barandure imizi ku mugaragaro umuvumo utuveho, noneho hakabaho ngo abadukunda cyane badupfiriye, badufitiye impuhwe za
