348

Ariko se wasenya ibitariho? Izo mbaraga nazikura hehe zo gusenya ibitariho. Murumva ukuntu mwaba mumbeshyeye mumpa ubwenge n’imbaraga ndafite? GUSENYA IBITARIHO. Nasenya ubwiyunge butubatswe mu mitima? Naba nkabije imbaraga. Nabukura hehe se ngo mbusenye? Nta no gukoraho ngo bihirime kuko ntabihirima bidahari. Ba uretse kurakazwa n’ubusa cyangwa kunzanira amaraporo y’amanama n’ubushakashatsi, n’ibyagezweho byose, n’ibikombe mwahawe ndabizi… ndabizi… ndabizi…. Nziko mwakoze cyane, ndabizi… mushimwa n’isi yose, ndabizi… nziko abahutu n’abatutsi babanye neza rwose… ndabizi cyane. Ntiwirirwe uruha unsobanurira cyangwa undakarira, ndabizi ko muri abakozi rwose… Ndabizi… ko muri aba mbere ku isi yose… muri byose… NDABIZI… Kandi koko mwakoze ibyo mushoboye, iby’inyuma ni sawa sawa, nta kosa mufite na rimwe mu bigaragara… Mufite n’isuku y’inyuma. Ahubwo aha ndabaza Itorero aho riri ngo ribafashe maze Imana ikore mu mitima yanyu n’iy’abandi. 

Bimeze nko kwambika «KADAHUMEKA». Kadahumeka ni byabindi bashyira mu mirima ngo birinde inyoni zitona ngo zigirengo ni abantu. Ubwiyunge bwa Komisiyo bumeze nko kwambika Kadahumeka ikositimu nziza na cravate bigezweho, utarebye neza wagirango ni umuntu w’umugabo warimbye uhagaze mu murima, ariko mu byukuri imbere ye ntahahari, ntakirimo, si umuntu, si muzima ni Kadahumeka nyine. Kuvuga ko abahutu n’abatutsi babanye neza mu Rwanda, ngo baraturanye, barakorana, n’ibindi, barigana, ngo ndetse n’abazungu baratangara. Ako ni agashinyaguro mu birebana n’uburyo bw’Umwuka. Barambaye inyuma ariko imbere ntaho bagira. 

Ni ba «KADAHUMEKA». Ibyo urumva wabirata? Wari uziko inyoni zikomeza gucunga, zikajya zikomeza kwegera, zagera aho zikamenyako bazibeshye maze si ukona zikabirira kubimara. Ziba zifite n’umujinya w’igihe cyose zagiye zibeshya zigira ubwoba zigirango n’umuntu, maze ntiziyonere. Barabana nyine, kuko Leta y’ubumwe ariko yategetse, ntishaka amahane. Abanyarwanda bose bagomba kubana, byanze bikunze, tugomba kurubanamo twarahahamutse… turi inkomere n’imirambo ariko ntacyo buri wese agomba kubyihanganira, agaceceka akanirindako muri we haza «Ingengabitekerezo». Washobora kwirinda ingengabitekerezo se? Siyo mpamvu ujya kumva ukumva na Depite cyangwa Minisitiri yamucitse? 

Na Senateri byamurenze, na Minisitiri. Ntabwo aba abishaka biraza kuko biba bimwuzuye. Kandi ntibipimishwa ijisho cyangwa amatwi. Iyo umuntu byamurenze akavuga ibyo atekereza niho bamenyako afite Ingengabitekerezo naho ubundi uwiyita Umunyarwanda wamukurahe? Ko azi kubeshyabeshya no kubyitwaramo neza, no kuyoboka akaba mu byo atemera, arenzaho, yorosa, ahakirizwa ngo abe yiriraho kabiri. Ukumva ngo umuntu w’umugabo ushyingiye ufite