218

gahunda. Kugira ngo twiyunge tugomba kumenya itsembabwoko icyo ari cyo. 

Hari abavuga ngo abahutu bose ni Interahamwe kubera uburakari, ariko ni byo. We aba azi ko aguhamije akwise ikintu kibi cyane nawe ukawunywa. Akongeraho ati abatutsi bari mu Rwanda bose ni abacikacumu na byo ni byo, hariho n’abavuga ko n’abacikacumu na bo zari Interahamwe mbese ko biyishe. Ako nako ni agashinyaguro karenze. Ni ubugome ntari nabonera izina. Hari n’abavuye hanze babazaga abacitse ku icumu ngo kuki bo batapfuye? Kuko ngo abavuye hanze bamwe baje bazi ko mu Rwanda umuntu usigayemo wese ari Interahamwe, bamwe bagiye bazira ko batapfuye. Iyi ni iyindi dosiye. Abandi bari bashonje cyane baje bazi ko mu Rwanda nta muntu uhasigaye ko : abatutsi bose bashize, ko abahutu bose bahunze. Abahutu basanze mu gihugu baricwa. Ni yo mpamvu bamwe bagiye bica abahutu ba nyiribintu basanze bahari. Hari benshi nzi bazize ibyabo : «amazu, amasambu, amashyamba n’ibindi». Niba ushaka kumva wumve, bitabujije ko hari imiryango yavuyeho umuvumo wa jenoside ku giti cyayo, ariko simpamya ko nta byuririzi yasigaranye. Kandi hamwe no kwitanga n’ubwo atari njye jyenyine «ariko mbifitemo uruhare» na bariya bavuye mu magereza, ariko itsembabwoko ni «rusange» kuri buri muhutu wese. Ni rusange, unankanguye saa munani z’ijoro ngifite iroro nakubwira ko ari rusange ku bahutu, kandi impamvu byatewe mu mutima wanjye ni uko ari Imana yabivuze. 

Ni yo mpamvu n’iyo wantsimbura ute ntashobora gutsimbuka. Naho ubundi se naba ndwana n’iki? Ko atari yo business iruta izindi yunguka kurusha izindi yaba iri ku isi nahisemo. Ko ahubwo nahawe misiyo y’ishyano, y’umuruho. Abiyita Abanyarwanda baramaranye (abahutu n’abatutsi) na n’ubu banze kumva Ivuga iri mu ijuru, na n’ubu ngo ni abere. Tubabarire Mana, tubabarire ubutagondwa. Nongere mbaze kuri jenoside. Kuki Interahamwe na ex far bahunga batagiye bonyine? Bariya bahutu bajyaga hehe? Wansobanurira impamvu n’iyonka y’umuhutu yahunze? Kuki benshi cyane batishe na bo bahunze? Kuki na n’ubu bakiruka isi yose kandi batarishe, baranahishe abatutsi. Nsobanurira se niba warize cyane. Mwabishyize no mu mategeko tukareba? Kuki mwanga kubivugaho? Itsembabwoko ni «rusange» ku bahutu bose, urahita urakara utongane untuke ibitutsi byinshi, ariko uzageraho ubyumve kuko ni ko kuri, kandi ukuri kurakiza. Nakubwira abahutu bize n’abatarize benshi nagiye mvana muri Kongo-Zayire, nta mututsi bishe, ariko bafite ubwoba bwinshi ndetse bamwe bakanga gutaha bakagwa ku gasi (barimo musaza wanjye na babyara banjye), abemeraga na bo nkagomba gusobanura, kandi bigatwara igihe kugira ngo ubumvishe ko batazapfa, kuko bagendanaga n’urupfu muri bo, ngo ni na rwo babaga bahunga, wareba ugasanga barangije gupfa cyera, ariko ngo baba bahunga urupfu. Kandi ngo bahungaga umututsi. Nti byabujije