Hari icyo nagira ngo mvuge cyambabaje : kubona hari abavuga ko umugore wa Habyarimana Agatha Kanziga ngo ko ari we wamuhanuye. Ibi ni nko gushinyagurira umurambo bya bindi byo mu mategeko ya Gacaca. Niba yarahisemo ko ayihanura hari mo umugabo we na musaza we Sagatwa Eliyasi, ngo ababurire icyarimwe, uwabivuze wese nawe namubwira ngo nawe azabigenze gutyo ashaka ubutegetsi maze yumve uko azamera. Birenze gushinyagura, simfite uko mbyita. Kandi mu gihe gito nanjye nzongera menye uwahanuye indege ye. Kandi nzamumenya. Kuko n’ubundi muzi. Ndabazi. Erega ndabazi n’uko ntacyo nabakoraho!
Nzongera mbamenye ababahishiriye babishyize hanze. Ubu barimo kubabwira ngo Ngwino… ja,… ja,… ja,…». Mu minsi mikeya umwana w’umuzungu azababwira ngo… «MWAGONJEEEEE»! Noneho atari ihishurirwa ahubwo ndimo kubisoma no kubyumva ku mugaragaro, mbikurikirana ku maradiyo naza televiziyo. Iyo itsembabwoko ritaza gutegurwa ntabwo mu mezi atatu gusa hari gupfa miliyoni irenga. Ntabwo byari kugenda uko byagenze. Ikindi ugomba kumenya; ryategurwa, ritategurwa njye ndabona byose bijya gusa, nonese ntiryabaye? Kuki banga kuvuga ko ryateguwe? Ariko bagira umujinya abahutu bagira umujinya…, nta n’ubwo ari «umuranduranzuzi». Biroshye mu bintu bitateguwe? Wabisobanuza iki se? Urumva ubihamisha umutima n’ubumenyi byawe? Ikintu gituma uryemera ariko ukanga kwemera ko ryateguwe n’igiki? Ibaze! Ryabituye hejuru gusa? Urumva ufite ubwenge koko? Nta soni wanabisobanura? Wabisobanuza iki? Ibikomere gusa. Ngo bagize umujinya? Umujinya? Umujinya? Uriya mujinya wabaye uwa mbere mu isi… Abahutu banga kuvuga ko ryateguwe, bifuza ko bavuga ngo indege yarashwe na FPR, yarahiye, maze abahutu bose bararakara ako kanya kubera umubyeyi wabo abatutsi b’Inyenzi bishe. Ariko urumva waba uri muzima, uramutse utekereza utyo?
Binyibutsa indirimbo y’aba PARMEHUTU twajyaga turirimba tukiri abana yavugaga ngo «Arapfa Secyugu biratubabaza, maze abahutu twese dufata imiheto» Igihe ngo bakubita Mbonyumutwa urushyi, na bwo ngo abahutu bararakaye. Ariko ibi byo kurakara mugahita mwirara mu bo mutaziranye, mukica utwana n’abagore, byo n’ibiki? Murabona atari nka wa mwuka wa Isilamu? Bica abanyamerika n’inshuti zabo… Iyo «rusange» na yo izasobanurwa. Ariko bo bahora barakara gusa? Abatutsi nabo, ntibashaka uko kurakara barashimangira ko byateguwe n’abahutu kuva cyera ko n’iyo Habyarimana adapfa bari kubatsemba. Kuko ni byo byemeza kandi bigaha ingufu nyinshi itsembabwoko. Ariko njye n’Imana yanjye byombi turabyemera.
Abatutsi banga ko abahutu bavuga ko itsembabwoko ritateguwe. Buri wese afite impamvu ituma atava ku izima. Buri ruhande rufite impamvu. Kandi kugira ngo ibe jenoside ntibigombera umubare
