Ndashima Yesu ko yangize umuhanuzikazi. Rwose sinzi impamvu hari ababigiramo ubusumbane ndetse bakanabirisha, bikabahesha n’ibyubahiro birenze… Kandi ingana n’iy’Intumwa, Ivugabutumwa, Umwungeri, n’Umwigisha. Perezida amaze kumpa uwo mwanya rero, hakurikiraho ibyo mutigeze mubona muri Rwanda. Kuberako abenshi mbazi ko ari abanyamanyanga, bahahamuka baramutse bumviseko arijye ubiyoboye. Mana ishobora byose, bamwe mu banyamadini bwacya batorotse, abandi biyahura, cyangwa bagatangira kunyikundishaho, ariko narushaho kurya karungu. Kuko nabanza kwaka buri dini ryose raporo y’ibyo ryakoze mbere na nyuma ya jenoside kubirebana n’ubwiyunge n’ubumwe bw’abahutu n’abatutsi, kuko niho ipfundo ry’ikibazo riri, nkabaka raporo irebana n’uko amadini yabo yagiye acyura impunzi n’abacengezi kuko bagomba kubigiramo uruhare, n’ikibazo kibareba kuko impunzi zose zigomba gutaha. Amadini agomba gukora cyane ngo igihugu kitagira abanzi b’abenegihugu baba hanze. Ni byinshi naheraho. Nabaka gahunda bagomba guha Leta nk’Itorero yo kugenderaho kugira igihugu kigire amahoro arambye. Nzabanza nshyire ahagaragara ibyo bagomba gukurikiza byose biri muri Bibiliya, maze ubyujuje abe ariwe uhabwa icyangombwa. Utandukiriye, hari service ya polisi ishinzwe kumukurikirana na service y’iperereza, irusha gutata iya ba Yosuwa na Kalebu. Kandi icyo cyangombwa mumenye uko kizaba kimeze mwatangara.
Ntikimeze nka «Buzima-gatozi» musanzwe muzi. Ntabwo bazajya banyura mu igazeti ya Leta. Uzajya atandukira amahame ya Yesu Kristo akiha gukora nk’idini azajya ahita ajya mu cyiciro cya kabiri. Icyo gihe idini rizatandukana n’Itorero vuba cyane kuko ubu bisa n’ibyavanze kandi Yesu agiye kugaruka, bigomba kuvanguka ku ngufu.
Navugagako ibi byo inama ya Leta igomba guterana ikemeza iteka rya Perezida rishyiraho Komisiyo, iyindi kandi, yihariye ishinzwe kugenzura ibikorwa by’Itorero rya Yesu mu Rwanda kandi ko uwayishinzwe ariwe jyewe Mariya E. Murebwayire atangira imirimo igihe Perezida amariye gishyiraho umukono kuri iryo teka, kugirango iminwa yose izibwe. Sinzi uko nzakita, ariko sinshakako cyitwa Komisiyo, kuko zamaze kuba nyinshi. Nzakita «Garuka ku Rufatiro». Cyangwa se kuberako inama ya Leta iteranye hashobora kuvamo ibitekerezo by’inyangabirama zikabyanga, nzasaba Perezida rimwe azabyuke ari très sérieux, maze itangazo rituruke muri Perezidansi ya Repubulika. Iyo riturutseyo ndabikunda haba hari ibigiye gukosoreka, kandi buri wese ahita ajya ku murongo akiyegeranya kubera ubwoba. Nkunda amatangazo ava muri Perezidansi ya Repubulika, kuko aba ari icyemezo cya Perezida «peke yake».
Maze abahinduye ibya Yesu nka «Project», bahinduke abacuruzi. Batangire bajye za Dubayi kuko niwo muhamagaro wabo
