490

cyuho, maze Satani arisanzura akora wenyine, kuko abenshi mu bitirirwa izina ry’Imana ni abanyamoko basa basa. 

Erega bihagurutsa n’abashinzwe umutekano wo mu mubiri ngo nabo babyigeho birabashobera babivangana n’ab’umwuka biba agatogo. Imana ntiyabyitaho kuko yarabihaze. Narose kandi ngo buri bwoko burwanira kuba ubwa mbere mu kuzana «Ububyutse». Ahaho hateye ubwoba kuko barabicurikaga mu nzozi bikambabaza. Narose ngo batanshaka, badashaka no kunyumva, kuko ngo nari mfite ukuri kubababaza, bakaguhindura INGENGABITEKEREZO ya jenoside. 

Benshi baba ba «Bwoba», abandi baba «Nda nini», abandi baba ba «Rusahurira mu nduru», abandi baba «Abahakirizwa», abandi baba ba «Ndiyo bwana», abandi babaswe n’amoko, abandi baba «Amasiha rusahuzi», abandi baba «abatutsi cyaneee!», abandi baba «abahutu cyaneee!», n’ibindi bidafite epfo na ruguru. Satani arongera aramwenyura; akunda iyo dosiye cyane kuko imwongerera ubuyanja. Ngarutse ku nzozi nari narigeze kurota igihe ntazi, zasaga n’ibirego bya Satani yashyize imbere y’Imana arega abiyita Abanyarwanda, kandi ngo byari byo neza, byose yari abifitiye ibimenyetso simusiga. 

Yabanje kujyana dosiye y’igihe cy’abami b’abatutsi, akurikizaho iya Kayibanda, hataho iya Habyarimana, mbona n’igipande gito cya dosiye ya Kagame, maze ndashyanuka mbaza impamvu itazanye dosiye za; Mbonyumutwa, Sindikubwabo na Bizimungu. Malayika yandebye nabi cyane arancecekesha ambwira arakaye ngo ibyo ntibindeba, njye ngira ubwenge. Maze Satani si ukuregana avayo, atanga ingero nyinshi n’ibimenyetso bimwe bifatika ibindi ari simusiga, maze ntegereza nihanganye ikiri buvemo. 

Kuberako byagombaga kwiganwa ubushishozi byaratinze, nararambiwe mu nzozi nanirwa gutegereza ariko nari nkeneye ibisobanuro. Igihe ntegereje ibikurikiraho, mbona Satani agarutse yiruka nk’uwari wibagiwe iby’ingenzi. Mbona afunguye muri dosiye avanamo impapuro ziriho ibirego na none by’itsembabwoko ryakorewe abatutsi, akurikizaho dosiye yo mu Rwanda na Kongo, no mu nkambi ya Kibeho, no mu mashyamba ya Kongo, za Tingitingi aho ingabo za FPR zarimbaguriye abahutu, n’izindi zisa nazo. Mbona byose abacamanza barabyemeye, babishyira muri dosiye imwe nini, mbona Satani ayitaye aho ariko nyihangaho amaso ngo numve icyo bari buyivugeho, maze mbona Malayika asohokanye igitabo nk’ugiye gusomera mu rukiko. Aratangira ati «Ibyaha by’abiyita Abanyarwanda birakabije, mwese mukwiye guhanwa (Itangiriro 18:20). Niterera hejuru ndatakamba nk’uko nsanzwe ntangira kurata abiyita Abanyarwanda mbaburanira nemeza Malayika ko ari beza, ko kizira kuvugako uwiyita Umunyarwanda atabizi, ko ari imfura, inyangamugayo, Interahamwe, Abahuzamugambi, Imanzi, Imena, Ingeri, Inyemeramihigo, Intore, Inyenzi, Intwari, Inkotanyi, Ingangurarugo, Inyemerabahizi, Inyange zera de, n’ibindi bisingizo