Hari amarenga, ya yandi avuga ngo ibijya gushya birashyuha ukumva ngo Tanzaniya yirukanye Abanyarwanda; ubwo na Kongo igiye kwirukana abariyo. Abasirikare b’u Rwanda bari baragiye Kongo gufatanya n’abakongomani guhashya FDRL baratashye ariko hari benshi basigarayo n’abandi bahita basubirayo. Ni nko guta Matene.
Itangazo riturutse k’Uwiteka Imana: Umunsi mwumvise mu makuru ko ingabo z’u Rwanda zasubiye muri Kongo ku mugaragaro ku ncuro ya gatatu, buri wese azasubire mu masezerano ye n’Imana kuko bizaba atari byiza mu karere. Bavuye muri Kongo, ariko baba bariyo, ntibajya bavayo bose kuko barahakunda cyane kuko hari igihari. Erega ngo cyera hari u Rwanda maye! Ngo hari n’akaryoshye bahora bakurikiranyeyo.
Abari Uganda na Burundi, na Burayi na Amerika, Kanada n’ahandi, abo bagomba gutaha vuba, harakurikiraho gutaha kw’impunzi ziri n’ahandi hose ku isi. Ariko ubwo tuzumva cyangwa tukabona ingabo z’u Rwanda zasubiye muri Kongo ku mugaragaro, abahunga bazahite bareba uko babigenza.
Birabacanganyikisha kuvugako bamwe bagomba gutaha abandi bagomba guhunga ariko niko bimeze. Nk’uko ubu hari abo Imana ibwira ngo musubire mu Rwanda cyangwa mu Burundi. Birabafata bakumva barashaka kujya iwabo, kandi izi ibigiye kuhabera. Hakaba n’abandi ibwira ngo bahambire baruvemo vuba. Kandi ikarangurura ivuga iti «impunzi zose zigomba gutaha kuko Yesu agiye kugaruka». Ariko nyuma y’ibi, izaba ari incuro ya nyuma nta yindi mpunzi izongera kuboneka ndetse bizaba binateguriza n’isi yose. Ubu nkosora bwa nyuma HCR ku isi yose yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda ko nta mpunzi y’Umunyarwanda izongera kureberera nyuma ya 31 Ukuboza 2011, ngo bose bagomba kuba batashye. Ngo bongeyeho amezi 6 cyangwa umwaka. Iki ni igisubizo cyanjye kuko niko Imana ivuga ko buri wese agomba kuba iwabo kuko impanda izavuga buri wese ari iwabo nta kibazo afite. Ngo azaba adamaraye ari mu iterambere, none rero buri wese acunge kudamarara. Imana niYo yonyine izi gukemura ibibazo, kuko ngo iyo ifite ikibazo iteza ikibazo kugira ngo ikemure cya kibazo yari ifite. Reka twe gutegereza ko iteza ikibazo kugirango ikemure ikindi kibazo, kuko ikibazo cyo iragifite ndetse gikomeye, igifitanye n’abiyita Abanyarwanda. Koko niba twarananiranye ibyatubayeho byose ntibyatwumvisha? Twaba twibagirwa vuba dutyo?
Ndatangara iyo mbona abanyamahanga bafitiye umutwaro u Rwanda kurusha bene rwo. Birababaje iyo mbona abanyamahanga baje bahahamutse bavuga iby’Imana yaberetse ku Rwanda bitari byiza, bati none muze dusenge twabonye amaraso menshi ameneka, abandi bakarushaho kugura ibibanza byo kubakamo insengero zo ku
