403

inyabyaha abandi bagahinduka abere. Aha rero byongera umujinya maze ugasanga ushigaje gukatirwa warangije guhamwa n’icyaha kare, kuberako umuntu iyo ava akagera akunda kuburana, kubera kwikunda mu mafuti, kamere ye ntimwemerera guca bugufi, buri gihe ngo aba ari mu kuri, aba arengana, hari ababa bamurenganije. 

Umunyabwenge umwe Zairois-Congolais yigeze kumbwira ati iwacu iyo umuntu yapfuye, uko yaba angana kose, yaba yararwaye akaremba, yarasuzumwe no kwa muganga twese tubizi, agapfa akenyutse cyangwa azize gisida cyangwa se ashaje cyane, twese tugomba kwemeza ko bamuroze byanze bikunze. Kandi hagomba no kuboneka ababigizemo uruhare. Ndamubaza nti ese namwe mwize murabyemera? Ati dore re, twese rwose turabyemeza, hagatangira no gushakishwa uwaba yaramuroze. Ati byatwinjiyemo ko nta muntu upfa gupfa gusa batamuroze kuko iwacu bakoresha uburozi cyane. 

Nyumvira nawe, aba bameze nk’abahutu, baribeshya babizi neza. Imana iti ko abahutu bafite umwuka w’Adamu biragenda bite? Iyo usabwe kwihana mu by’ukuri uba ugira Imana kuko uba uhunze guhanwa n’Imana, uba wihannye ubwawe. Uba wihaye ibihano. Birababaza. Kuko kwihana bikurikirwa n’imbabazi, naho biriya byitwa kwitana ba mwana. Gutungana agatoki aho kugira umumaro bizanira guhanwa impande zombi kuko bitabaye ibyo Imana yasigara ariyo nyabyaha. Kuko si wowe uca imanza, niyo ica imanza zitabera. 

Naje kugira ikibazo gikomeye benda kunyica ngo mvugako abahutu bakoze itsembabwoko. Ngo simvugeko n’abatutsi bishe. Abantu bazira ubusa si akanjye! Ubu nijye ubeshyera abahutu ko bakoze itsembabwoko? Babanje bakemerako bakoze itsembabwoko, maze bakabona kuburana? Kuki Adamu atemeye icyaha ngo agisabire imbabazi, wenda aze kuburana nyuma? Wowe ndagusaba gushaka impamvu abahutu aho kwita ku byabo bahita bashakako n’abatutsi ibyabo bijya ahabona. Kuki? 

Byanze bikunze rero Imana ibiziranyeho na Adamu si Eva (Itangiriro 2), ari nayo mpamvu Satani nawe yahitiye kwa Eva. Ntabwo urasobanukirwa? Ubutegetsi bwari mu maboko y’abahutu nibo Imana yabaragako batunganya ibintu, nibo bari bafite inshingano maze birabananira. Wabyumvise? Niyo mpamvu ishakako bihana kwica inshingano, (responsabilités). Abatutsi, ba Eva, bo bari batashye kandi ba Adamu, abahutu, bari baranze ko bataha. Kandi bari baranabirukanye muri 1959. Kandi ba Adamu nibo birukanye ba Eva muri 1959. Urasobanukiwe cyangwa ufite ibyo urarikiye? Ufite ingengabitekerezo y’ubwoko? Ni urugero. Tekereza unsubize. Niba aribyo ndegwa, ndabikomeje sinzareka no kubivuga. Nabaza bagasubiza ngo yego itsembabwoko ryarabaye ngo ariko… Biriya bikurikira ryarabaye ku Mana ntibibaho byitwa gahunda y’umwuka w’Adamu. Usubiza icyo ikubajije iyo udashaka amahane. Ariko se