igitambo kitari icye, ntacyo cyari kumara. Kuri Kayibanda ibitambo byabaye abatutsi kuko n’ingoma yabo yari ihindutse, kandi we yari inkoni yo guhana. Ariko reba kuri Habyarimana ibitambo biraba abahutu kuko ni bene wabo. Navaho biraba abatutsi kuko nanone byari bihindutse, nawe arongera abe inkoni yo guhana. Aho bigeze aha rero bino nibivaho noneho ntabwo ari abahutu cyangwa abatutsi, cyangwa abatwa, ni abiyita Abanyarwanda bose. Bibiliya ivugako «Ubwami iyo bwigabanije ibyabwo biba byarangiye». Ibi bivuga isubiranamo ku bwami bwa Satani n’ingabo ze mu mikorere yabo, kuko Ubwami bw’Imana bwo ntawakoraho, bufite ubumwe nyakuri, n’uwagerageje ariwe Satani n’abambari be bahise bacirwaho iteka burundu nta kujurira.
Uzajya kumva ngo bamenyeko mushiki wa muramu we, yasanze mubyara wa nyirarume yari ari kumwe na nyina wabo wo mu batisimu nimugoroba bapanga guhirika ubutegetsi. Ko umwuzukuru we ariwe ushaka gukora coup d’état. Iyo biri mu marembera hinjiramo ishyari ryo kurwanira ubutegetsi, ntibigombera abakennye, ndetse nta n’umukene ubamo, mbyita umurengwe, ndetse akenshi bose baba bafite n’imyanya myiza, ariko icyo kintu cyo gukuraho ubutegetsi kiba gitutumba.
Uretseko nabwo iyo bwatangiye kwikeka bubeshya ngo hari abari bagiye kubuhirika. Mobutu iyo yashakaga kwikiza abo yabonaga bamubangamiye yarabihimbaga. No muri Repubulika ya Kabiri hari ibyo bigeze guhimba bihitana benshi. Na ba Idi Amini Dada. N’abandi benshi ku isi barabihimba.
Iby’ubu simbizi. Ntibitangaje n’iyo yaba umwana wibyariye cyangwa umugore wishakiye mu buryo bwemewe n’amategeko, cyangwa mushiki wawe, simvuze inshuti z’amagara zo mwasangiye akabisi n’agahiye, abo nibo babanza kubyibazaho no kureba uko babikuraho. Ntibigomberako bikora nabi. Kwikora munda ni nka wa mwami umenya ari Julius Kayizari yabonye mu baje kumwica harimo n’umuhungu we (Brutus), maze igihe arimo gusamba mbere yo gupfa aramubwira ngo «Tu quoque fili mi» mu gifaransa ngo «Toi aussi, mon fils» bisobanura ngo «Nawe mwana wajye koko».
Kumva abategetsi bashwanye ku buryo n’umuturage wo hasi abimenya kandi atabibabajije, bigahinduka indirimbo n’ibiganiro mu tubari, bikagera no mu binyamakuru! Cunga sana mu buryo bw’Umwuka byararangiye, byaracitse, haba hakenewe kwinginga kuko ishyamba aba atari ryeru. Iyo batangiye kuvananamo bavuga ibibi bakoranye mbere. Ibirebana na politiki mbi byo rwose wagirango barayiroze, nta rukundo, nta kivandimwe, nta gihango, kandi nta n’umwe uba ushonje, bikwerekako ari Satani gusa gusa. Aba areba ku isaha, ategereje akazi, ka kazi ke ko kumena amaraso.
