na Leta, kuko niyo yabitangaza nk’uko i Nineve byagenze. Naho iminsi 40 yo twapanga nk’idini ryiyita Itotero bikajya biba buri munsi, kuko Imana ntiyishimiye guhora hameneka amaraso, ariko ihora irwana ku Cyubahiro cyayo ngo «ntabwo izagiha undi» n’ubwo baba ari abiyita Abanyarwanda. Ahaho nayo ntishobora guca bugufi. Guca bugufi kwayo nibyo nyine, murahangana, bikagenda uko bigenda.
Kagame niwe Imana yasanze muri iki gihe (ubu nandika) wategeka abiyita Abanyarwanda, kuko gutegeka uwiyita Umunyarwanda ntibyoroshye kubera umuhamagaro n’amavuta bimuriho, umubwirako 1+1 = 2, we akakwemezako ari 3, kandi ko arangije muri KIST cyangwa muri ULK, ukumirwa. Byamuyobera akakurega ingengabitekerezo kandi ya jenoside, cyangwa amacakubiri. Cyangwa akagusobanurira ama PHD afite n’aho yayakuye kandi 1+1 byamunaniye. Kagame ni umurwanyi w’umunyezima w’umunyaburakari, n’imijinya y’imiranduranzuzi.
Muri kamere ye, ni umunyezima kabuhariwe, niko aremye, aho gutsindwa yapfa, aho gusuzugurwa yaca ibintu, ariyizera bikabije kandi ariyizi, afite amavuta y’igitinyiro n’iterabwoba menshi, ariko nta mavuta y’igikundiro agira, ntayo yigeze nta n’ayo azagira. Kandi niwe wari ubereye u Rwanda kuva kiriya gihe kugeza… igihe ntazi ariko cya vuba. Ni umwega Imana yemeyeko ajya ku ngoma ngo biringanire, ye gutera ishyari mu batutsi. Kuko ubundi Abanyiginya nibo babagamo umwami noneho Abega bagatanga abageni aribo bazavamo Abagabekazi. Aho ni naho Kanjogera yinjiriye maze arabidurumbanya, ateza intambara yo ku Rucunshu we na basaza be. Hari amahano yakorewe hariya mbere yaho Umugabekazi Kanjongera ashakako Musinga ariwe uzima. Kagame rero akomoka ahongaho kwa ba Kanjogera. Abatutsi rero nabo irabareshyesheje.
Abanyiginya babanje igihe cy’ingoma ya cyami, none Abega barakurikiye igihe cya Repubulika ya gatatu. Ehhhh, Abanyiginya igihe cya cyami, maze Abega igihe cya Repubulika? Kubera iki? Ntaho yibeshye na hamwe. Byose babisogongeyeho, ari ubwami, ari na Repubulika. Kuki Repubulika? Niba Abanyiginya bazagaruka simbizi.
Ng’uko uko Imana yamuhisemo ngo iki gihe buri wese wiyita Umunyarwanda ari umurwayi wahahamutse, ngo aze amutware muri iyi ambulance yitwa u Rwanda. Nguwo, uwo Imana yemeyeko ajya ku butegetsi bw’u Rwanda : ntavogerwa, ntiwamwemeza ibyo atemera n’iyo byaba ari ukuri. Kandi gupfa kw’abandi ntacyo bimubwiye, apfa kuba yasumbye byose kandi yumviwe na bose, kandi amahanga yamushimye. Kuko muriwe aziko ibye aribyo kuri, ntugire ikindi urenzaho, cyeretse niba ushaka kuba… uko ntazi. Ni igikenya cy’ibihe
