bugaragara, no mu bwo mu Mwuka; «uburyo bw’ubu-Mana», uburyo butagaragara, budafatika, udakabakaba ngo ukoreho.
Kuko ibyo namenye bimwe nabibwiwe n’Imana, ibindi ni ubuhamya bwanjye bwite, ibindi ni ubuhamya bwaturutse ku bandi. Ibindi ni amateka asanzwe azwi na benshi cyangwa na bacye. Utazafashwa n’iby’Imana, azafashwa n’ibyanjye bwite, cyangwa iby’abandi se, cyangwa se amateka. Ariko ndifuriza buri wese kuzabanza gufashwa n’iby’Imana cyane cyane, kuko nibyo bitanga ubugingo buhoraho. Iby’umubiri ntacyo biba bimaze.
«63Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri ntacyo umaze. Amagambo mbabwiye niyo mwuka, kandi niyo bugingo». (Yohana 6:63).
Kumenya umuhamagaro w’Abanyarwanda, gusubiranamo kw’amoko n’uturere, uburemere bwa jenoside abahutu bakoreye abatutsi, icyayiteye, ingaruka zayo, guhora kwakurikiyeho ku ruhande rw’ingabo za FPR, icyakwunga aya moko Hutu-Tutsi, n’ibindi bigendana na jenoside no guhora, n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu, n’ibyo mu ntambara; ibyo byose ahanini bigashingira uko Imana ibibona, ntabwo ari uko abantu, Loni, za Leta z’ibihugu, abandi banyabumenyi, cyangwa isi mu iterambere babibona.
Amateka y’u Rwanda benshi murayazi ariko buri wese agiye amenya aye by’umwihariko bitewe n’icyo ashaka kumenya, n’ingaruka yamugizeho, akanayagoreka uko ashaka bitewe n’ibikomere yamuteye, kandi akemeza ko ari ukuri kuzuye, kandi ko ariwe ugufite wenyine.
Hari byinshi byagiye byandikwa bikanavugwa, ariko ugenzuye usanga abenshi bakurura bishyira, bikubira, bishyira aheza, kuko nabo sibo, ndabumva cyane. Nanjye ni ko nari meze mbere, ni ibikomere ayo mateka nyine agenda abasigira bitajya bivurwa n’abantu kuko nta muti wabyo abana b’abantu bafite.
N’abagerageza bose kubivura nabo ubwabo baba ari abarwayi. Kandi nta murwayi uvura undi.
Nasomye ibitabo byinshi by’ababogamiye ku ruhande rw’abatutsi, bivuga ku mateka y’imibabaro yabo kuva muri 1959 kugeza kuri jenoside yabakorewe. Nasomye n’iby’ababogamiye ku ruhande rw’abahutu bivuga ku mateka n’imibabaro yabo mbere ya 1959 igihe cya gihake na gikolonize, n’ukuntu FPR yateye taliki ya 01 Ukwakira 1990 igatangira kubicira za Byumba, n’ukuntu bapfiriye mu gihugu imbere, no muri Kongo-Zayire.
Numvise ibiganiro by’ababogamiye kuri izo mpande zombi, nasanze bose ari inkomere nsa-nsa-nsa, ndetse zikabije. Ugenzuye wasanga
