- Kwemera ko ingabo zabo zihoreye, zishe abahutu, ndetse ko abandi bagambanye ari byo byitwaga; gutunga agatoki. Kubyemera birababaza
- Kwihanira Imana
- Kwihanira abahutu
- Kwihanira isi yose
Kandi buri cyiciro kirasabwa kubabarira ikindi. Biramutse bikozwe byabyara Ubwiyunge bwuzuye. Ariko umva ikibazo : HAGOMBA UBANZA
YESU WENYINE NI WE MUTI, NI NAWE RUKINGO RWA VIRUS «H.T.T»
- Bavuga ko kwirinda SIDA ari : Kwifata, agakingirizo, kudaca inyuma uwo mwashakanye.
- Bavuga ko kwirinda ingengabitekerezo n’amacakubiri ari : KOROHERANA, KWIHANGANIRANA, KWEMERANWA, KUBAHANA, KURUBANAMO, GUSARANGANYA, KWIRENGAGIZA, KUREBA NEZA, KUVUGA NEZA, KUMVA NEZA, KUGENDA NEZA, KWIFATA NEZA, KWIRINDA INGENGABITEKEREZO, GUSHINYIRIZA, UBUSABANE, KUMVIRA UBUTEGETSI, KUBA INTORE, n’ibindi…
Kimwe na virus ya VIH/SIDA, na virus y’ubwoko nta muti. Izi ndwara zombi zirasa zihuje ibimenyetso n’imirwarire n’imipfire, n’imikirire. Ntushobora gukora biriya tuvuze udakijijwe ni «ugusetsa imikara», ni ugukora ubusa. Uburyo bwashyizweho bwo kwihana utarakira Yesu nk’Umwami n’Umucunguzi ni kimwe no kuvuga ngo kwirinda Sida bakoresheje agakingirizo. Ni iki kikubwira ko ako gakingirizo katanduye?
- Urukingo rw’ubwoko : Ni ukwakira Yesu neza
- Urukingo rwa SIDA : Ni ukwakira Yesu neza
- Ni ukuvuga ko kwifata udafite Yesu ni 0.00
- Gukoresha agakingirizo nabyo ni 0.00
- Kubohoka ku moko : ni ukubohorwa na Yesu.
- Dufite bake cyane babohotse, kandi nabo bibasaba guhora bipimisha. Bapimwa n’Ijambo ry’Imana. Hanze ho ni ukurenzaho, ni ukuremekanya ni ukubahana. «Ni ukugabanya ubukana». N’ubusabane na Morali n’Uburere-mboneragihugu.
- Icyuririzi cy’injangwe ni imbeba, noneho nawe urimo gusoma komeza urebe ibindi byuririzi nawe uzi urasanga ari byinshi cyane.
- Icyuririzi cy’umuhutu ni umututsi:
- Icyuririzi cy’Umuheburayo ni Umwarabu:
- Kandi icyuririzi cy’umututsi ni umuhutu.
- Kandi wemere utonekare ariko ukire.
- Ihangane ikibyimba kimeneke kuko cyarahishije cyane. Kandi ukinyura ku ruhande uracyagaza.
