«n’ubwo mfukamye ariko ndacyahagaze». Ni kimwe n’imikorere ya Leta yiyita iy’ubumwe na Komisiyo yiyita iy’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Nta bandi bafite umuti uretse mwebwe ba Nyakubahwa muhagarariye Itorero rya Kristo mu Rwanda «niba muhari»; murasabwa kujya ku murongo, mukagaruka ku «Rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi» (Abefeso 2:20) mwataye cyera. Leta igizwe na ba bandi bose, yageze aho irabimenya ko ariho ikibazo kiri, ko bategekera mu gihugu cy’abandi, bakaba baracyujujemo ingengabitekerezo z’abanyamahanga, ariko bakanga bagahatiriza kubera gukoresha igitugu, kiba gikubiyemo ubugome-muzi, ubwibone-muzi, imbaraga-muzi n’amahane-muzi, n’izima-muzi.
Bivuga ngo byose biba byarashinze imizi muri abo ngabo bakoresha igitugu, kuko bigendana no gukoresha ibigirwamana, no kumena amaraso cyane. Ikibazo n’uko baba bazi ko bakoresha igitugu, ibyo kubimenya ntibibe ikibazo, biba ikibazo ari uko abandi batari muri bo bavuze ko bakoresha igitugu. Maze Leta ikavana amoko mu ndangamuntu, igakuraho Komini na Perefegitura mu ndangamuntu, nta kigaragaza aho wavukiye, igira ngo twese tube Abanyarwanda tubiheshejwe no kwiyoberanya. Ivuga ko Abanyarwanda bakoreye itsembabwoko abandi banyarwanda (mu itegeko Nshinga mbere niko hari handitse ritarakosorwa).
Ntibyari bisobanutse na gato, kuko twananiwe kumenya abo banyarwanda abo ari bo. Bivuga ngo igice kimwe cy’abiyita Abanyarwanda tutazi ni abajenosideri, maze ikindi gice na none cy’abiyita Abanyarwanda tutazi kikaba abacitse ku icumu. Ibyo bicanze abantu ntibasobanukirwa, nyuma bakosoye iyo ngingo bavuga ko itsembabwoko ryakorewe abatutsi, ariko nabwo kugeza ubu nandika abarikoze ntibari bamenyekana. Ntabwo Itegeko nshinga rirabavuga. Ntirinavuga abihoreye uko bangana, ntirinavuga abishwe mbere y’itsembabwoko ku mpande zombi. Ntabwo rivuga abagiye bazira ubusa mu ntambara zose.
Ubanza Polisi y’igihugu igishakisha abo bagizi ba nabi bari bitwikiriye amajoro. Ni yo mpamvu twandika ibyo abantu bazi, tukavuga ibyo bazi, ariko batinya kuvuga kubera ibikomere n’ubwoba amateka yabasizemo bibaremereye cyane. Bahora batonekara buri gihe uko havuzwe ukuri ku byabaye. Nabajije umwe mu bategetsi b’u Rwanda witwa ko akomeye impamvu batabishyizemo, aransubiza ngo byatera ibibazo, ngo abahutu barakara ntibazatange amajwi mu matora yo gutora Afande PC. Muzehe wacu. Ngo ntuzi se ko muri benshi. Nti se ko mwanditse ko ryakorewe abatutsi? Ngo erega turarwana na ya rusange yawe uhora uvuga ariko iratugonga. Ni yo mpamvu ntanga umusanzu uko nshobojwe, narabanje kunyura mu ishuri ry’inkomere kugira ngo nzatabare inkomere. Ntugire ngo ni ko navutse, ahubwo nabazwe numva, nta kinya Imana yanteye. Nemeye gutukwa no
