441

barisuganya ngo bitwa ba FDLR NA FOCA sinzi n’ibindi, ngo bageze n’aho bitwa abacunguzi. Abacengezi, Ruhengeri na Gisenyi, abo nzi b’ibihangange b’inshuti zanjye niho baguye, baboneraho no kumarisha bene wabo ba Gisenyi na Ruhengeri. Napfushije yo benshi sinshaka untetaho. Na none amasengesho yasengwaga ukubiri bamwe bashakako bene wabo batera bataha (Abacengezi), abari baravuye hanze bashakako ababo bagumaho ubuziraherezo. 

Binyibutsa uko twasengaga mbere ya 1994. Hariya naho Imana iti muracyahuzagurika kandi n’ibyaha by’abahutu biracyiyongera byarushijeho kugwira, ingaruka zabyo namwe zabateye gukora ibyaha birenze. None ntabwo mwabyihanganira, mukijijwe nuko abahutu banze kwihana ahubwo bagashaka kugaruka ku ngufu barwana : 

«… Uwiteka Imana yahamagaye umuriro ngo awucishe amateka ukongora mu mworera w’ikuzimu, kandi wendaga no gutwika igihugu. 5Maze ndataka nti “Uwiteka Mana, rekera aho ndakwinginze. Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?” 

6Uwiteka arigarura ati “Nabyo ntibizabaho.” Niko Uwiteka Imana yavuze». (Amos 7:4-6

Imana iti nabyo ntibiri bubeho kuberako abahutu batihana amarorerwa yabo. Bivuga ngo sinarenga ku marorerwa yabo (abahutu) ngo bitume mbona amarorerwa yanyu (abatutsi); iti : Rero ni Amos 7:7-9

«7Ibi nibyo yanyeretse: Umwami yari ahagaze ku nkike yubakishijwe timasi, afite timasi mu ntoke. 8Maze Uwiteka arambaza ati “Amosi we, ubonye iki?” Nti “Mbonye timasi.” Umwami ati “Dore nzashyira timasi mu bwoko bwanjye Isirayeli, sinzongera kubanyuraho ukundi 9kandi ingoro za Isaka zizaba imisaka, n’ubuturo bwera bwa Isirayeli buzasenywa, kandi nzahagurukira inzu ya Yerobowamu nitwaje inkota» 

Ubwo nihatagira igikorwa ku mpande zombi kazi yenu, mutapigwa nyinyi wote, Imana nayo izi n’igiswayire. Gatatu k’Imana rero kitwa «CUNGA SANA», iteka ni simusiga bitari bya bindi bya Gacaca, cyane iyo igufiteho umugambi. Umufaransa nawe ati «Une fois passe, deux fois lasse, trois fois casse». 

Iyi ncuro ya gatatu tuyitondere cyane. N’Imana iyitaho cyane. U Rwanda ni igipimo. U Rwanda ruri ku munzani politiki wakoresha yose; u Rwanda ruri ku gipimo. Ni umunzani udashobora guhinduka. 

Hari uwo twabiganiriyeho arambwira ati ntibishoboka. Nanjye nti ikidashobokera abantu ku Mana kirashoboka. Kuberako Imana Ishaka guhindura u Rwanda paradizo, Abanyarwanda bameze