Imana niYo yonyine yanyishyiriyeho, yanyikoreje umutwaro w’igihugu cy’u Rwanda n’aya moko yombi, ntamuntu n’umwe wabigizemo uruhare. Kuko nanjye nari mfite impamvu nyinshi ndetse zinakomeye zari kuntera kwanga abatutsi urunuka, kuko baranyiciye, bankoreye n’ibindi bibi byinshi, baranansuzuguye baranancyuriye cyane, kandi ubushize nari nubashywe. Maze baramwaza nanjye ndamwara, maze ikimwaro kiranzunguza, maze «aho nambariye inkindi mpambarira ibicocero». Ribara uwariraye rero. Imana nayo ifunga imiyoboro yose yashobora gutuma abatutsi bo ku ngoma ya Kagame bagira icyo bamarira, maze irangije iramfungirana, ndirimba urwo mbonye. Ariko imbaraga nari mfite zarutaga izindi, n’urukundo nakundaga Yesu, icyo yari kumbwira cyose nagombaga kugikora, nari narageze mu rwego rwo guhara amagara.
Ntabwo nabakundaga cyane kubera ibikomere byinshi, nta n’ubwo nabangaga cyane kubera Yesu ushaka ko nkunda bose, kandi icyo gihe nashakaga ikintu cyose cyatuma nkundana na Yesu kuruta byose. Imana yonyine niyo yankundishije umututsi, kuko nanjye nari mfite impamvu nyinshi zandengeraga ngo mwange urunuka. Ariko natewemo kubakunda, abacitse ku icumu cyane cyane, maze ntangira kugira imitwaro ibiri mu ibanga, si ugusenga mvayo mbaza uko tuzamera. Nsengera bene wacu b’abahutu, n’abacitse ku icumu, kuko ababo mfite byinshi mbagomba, kuko twabanaga mu gihugu, bukeye bene wacu babahukamo barabarimbura, ngo sinzi ibyari bibaye.
N’ubu mba mbyandika mbabara kuko numva buri gihe nabasaba imbabazi. Abahutu twabanaga ubuzima bwa minsi yose. Numvise byinshi by’impande zombi cyane mu binginzi, abasenzi ngo basengeraga igihugu, aho ubwoko bumwe busengera abo bahuje, n’abandi bagasengera abo bahuje kandi ubwo ngo bose barasengera igihugu cy’u Rwanda, ngo kuberako abacengezi bateye n’ibindi. Numvise ibikomere n’inzika abatutsi badufitiye, namenye isoni n’ikimwaro n’urwikekwe bene wacu bagendana. Icyo gihe Perezida yari Bizimungu, Vice Perezida ari Kagame, Premier ministre ari Rwigema, Perezida w’inteko ishinga amategeko ari Sebarenzi. Maze umututsi agasenga ati Mana ndakwereka vice Perezida wacu Kagame Paul na Perezida w’Inteko ishinga amategeko Sebarenzi Yozefu, abacitse ku icumu bose, impfubyi n’abapfakazi bacu basizwe iheruheru n’abicanyi, n’ibindi byinshi bibasabira umugisha noneho abandi (abahutu) akabasiga ntabasengere.
Namubaza twiherereye nti : ese ko wasengeye bamwe, utasengeye Perezida na… Agahita asakuza ngo kugeza igihe azavira muri iyi si, ntazigera asengera Interahamwe, ngo ntazabeshya Imana ubwo kandi uwo akaba aziko ndi umucikacumu, ko tugiye gufatanya
