ngo ntiyabibonye, ukagirango ntacyo biyibwiye maze abantu bakagirango ihwanye nabo, naho n’ukugirango idatatira gahunda yayo yagennye. Ibifite icyo bivuze n’umugambi wayo gusohora, n’Icyubahiro cyayo itazaha undi. Ahubwo mwacyicaniraho kandi akaba ari wowe uhomba.
Ndahamagarira Itorero guhaguruka. Bene Data ibihe birakomeye cyane n’ubwo amazu yuzura andi akazamuka, n’ubwo mureba bakubura mu mihanda, n’ubwo turi aba mbere muri management, n’ubwo turi aba mbereee… Hafi muri byose. Umutima w’Imana wo urarakaye cyane ku buryo nihatagira igikorwa vuba ibiri bubere mu Rwanda bizafatishwa amaboko 4, n’ukuvuga «impande enye». Ntacyashoboka keretse duhuje umutima abakozi b’Imana tugatabara. Nabasobanuriyeko nta muntu umwe wabikora, nta n’Itorero rimwe ryabikora, keretse dushyize hamwe nk’umuntu umwe (Ezekiyeli 22:30). Kandi ntihazagire uvugako atabimenye cyane mu bakozi ba Gatonda.
ISENGESHO: Mana yacu banza utubabarire uko imbabazi zawe nyinshi zingana, kuko ntacyo utakoze ngo abiyita abanyarwanda umuhutu, umututsi, umutwa bakumenye waradukubise cyane ariko ntitwumva.
Duhe umutima woroshye udukuremo uw’ibuye, tumenye icyo udushakaho. None ugeze igihe wicuza impamvu waturemye, tubabarire ubwa nyuma udushyiremo umutima wo guhuza no kungwa. Mbabarira ntituzongere gushoberwa nk’uko ubushize byagenze. Mbabarira uhishure ikindi cyakorwa ngo iyi ntambara iveho.
Mana yanjye ube uretse kwirahira ndatakambye mbikuye ku mutima. Kuko twakoze amasengesho asoza kandi hari ayagombaga kubanza. Tubabarire twasuzuguye abagaragu bawe b’abahanuzi kandi uhereye kera niko twabaye ariko ubu bwo dufite isoni nyinshi. Tubabarire, babarira abakozi bawe bigiriye mu bidafite umumaro. Akaba ariyo ntandaro yo kurakara kwawe. Mana nta n’icyo dufite twakwibutsa uretse ibibi gusa. Turamwaye gusa. Duhishurire icyo gukora k’ubw’imbabazi zawe, urukundo, n’ubuntu. Girira Icyubahiro cyawe n’Izina ryawe utubabarire. Ibi nabyo biturenze. Duciye bugufi maze wowe ushyirwe hejuru mu izina rya Yesu Umwana wawe.
Amen!
ISENGESHO RYO KWIHANA
