Nabivuzeho kenshi ariko ntibyahabwa agaciro kabyo, ndongeye rero kuko ndi «IJWI RY’IMBUZI» riburira abiyita Abanyarwanda n’abandi bose bafite amatwi, nkaba n’INKOTSA muri iki gihe cyabyo, kuko iki ni igihe cyo «GUKOTSORA».
Tubyitondere tubivanemo amarangamutima na politiki n’ubwenge bwa muntu bwinshi, n’amajyambere, na ya mvugo ngo yo gukura abiyita Abanyarwanda umutima, nta gaciro igifite, nta n’ako yigeze igira, kuko buri wese wiyita Umunyarwanda wese HUTU, TWA, TUTSI ni umurwayi mu cyiciro cye, n’inkomere uko ibihe biha ibindi, biterwa n’icyamukomerekeje kuko ntiyigeze avurwa na rimwe. Yarangije gukuka umutima cyera kubera ibyo yakoze, cyangwa ibyamukoreweho : sijye ubiteye.
None rero Imana irasaba buri mukozi w’Imana wese, wahamagawe muri iki gihugu, ngo wite kuri ibi bikurikira. N’abandi bumvireho kuko nasabwe kutabigira ubwiru «igihe cyagiye, twageze nyuma y’amahirwe yacu ya nyuma. Nabanje no kwanga kubivuga kubera impamvu z’umutekano wanjye, kuko nagiye mpura n’ingorane n’imibabaro iturutse muri mwebwe ubwanyu, abitwa «Bene Data». Gutotezwa, kubeshyerwa, guterwa ubwoba, n’ibindi umwanzi yagiye abakoresha byo kundwanya murwanya Imana mutabizi kuko ariyo yantumye».
Kandi byari bihagije kwitwa uwavangiwe, w’umusazi. Ni ishyano kubona mvuga iby’Imana ivuga ku gihugu bigomba gukorwa ngo gikire maze ngahinduka ufite «ingengabitekerezo ya jenoside». N’ubushize baratubwiye ntitwumva, «muri Repubulika ya kabiri». Ariko ngo «uwanze kumva ntiyanze no kubona». Twanze kumva ariko ntitwanze kubona. Jye narabonye sinshaka kongera kubona ibibi ibiruta ibyo nabonye.
Ndumva nawe ari uko. Iyo nibutse kwanga Imana n’umurengwe wari mu Rwanda mbere ya 1990, kandi byose nabigizemo uruhare, nako twese twabigizemo uruhare, nawe n’uko kuko ntiwavamo ngo bikunde, ndushaho kugira umutwaro kuko mu by’ukuri ubyumve ubyiteho : «si jye wakagombye kuvuga ibi, mburira abari ku butegetsi ubu, iyi ngoma y’abatutsi ngo bubahe Imana babashe kurama no kuramira mu gihugu n’abazabakomokaho».
Ariko Imana ihamagara igatuma uwo ishaka n’uko ishaka.
