yari imeze, umenya na n’ubu ariko biri kuko nti byari byavaho ku mugaragaro. Kugeza ubu nti biravaho. Ni ko bikimeze mu mitwe ya ba nyirabyo, no muri gahunda yabo n’uko bimeze.
Abahutu ngo bahora begamye biyizeye ngo badahari nta matora yaba kubera ubwinshi bwabo ngo batsinda amatora. Ntihazagire uwo nzongera kumva avuga ngo turi rubanda nyamwinshi. Ariko nzagira uruhare mu kubikuraho kandi bizavaho kuko ibigiye kuba bizabagabanyamo benshi ku mpande zose, sinzi ko hari uzongera kubara akurikije amoko. Bose bazasigara badashobora kuzura «Kositeri» cyangwa «Tata», kuko n’ubundi ubu ngo bamwe ntabwo bakuzura na «minibus». Ibi ngibi byo mu Rwanda byo kubara… Ntabwo ari mu nyungu z’ibyiza gusa muba 85% byo gutsinda amatora, si mu butegetsi no kwikanyiza mukoresha iringaniza gusa oya, ahubwo no mu bibi muragereka bikabomeka, bigomba byose kuba byinshi, no muri Kongo-Zayire mugapfa muri benshi, n’ahandi hose bikaba uko.
None se nyine ntimwibaze mugasanga muri benshi. Murashaka kubahiriza gahunda y’amajyambere, gahunda y’ibihe tugezemo. Izo nkuru Satani arazikunda cyane, ahora afunguye radiyo na televiziyo bye, kuko abenshi babikora, baba babizi baba batabizi, we arabizi, abyumva vuba akaba abonye akazi yishimira ko kumena amaraso. Abahutu kubera kwirata ubwinshi kandi ku isi hakaba hakora demokarasi, bituma begama bakiyemera, buri gihe uzabumve bahora bategereje amatora. Bakunda amatora cyane, baranayakangisha, mu biyita Abanyarwanda n’Abarundi. Abatutsi na bo bazi ko abahutu ari benshi, bo bakaba bake, batinya amatora cyane kuko batsindwa rwose, ni byo byabaye mu Burundi igihe cya Ndadaye, na bwo umututsi ntiyabyihanganiye. Ni yo mpamvu umututsi nawe arundanya intwaro uko ashoboye ngo azahangane na «nyamwinshi». Uyu «nyamwinshi» nawe intwaro ye ni ubwinshi mu matora.
None ba uretse uze urebe rero! Bombi Imana izi ibyabo, ari yo mpamvu nta na kimwe muri byo kizakora, ari ubwinshi ari byo matora, cyangwa intwaro. Ntacyo byose bizamarira ba nyirabyo, ahubwo bizabamara, bizabicamo benshi cyane, abazasigara bacye cyane bo muri bo bazaba bahinda umushyitsi. Erega n’abitwa ko bakorera Imana ugasanga barimo kubyeza babishakira n’imirongo yo muri Bibiliya ijyanye na byo. Bakabyubahiriza bashishikaye, bagafatanya na Leta yiyita iy’Ubumwe kubishyira mu bikorwa, ntihagire abahaguruka ngo babirwanye badahanganye ahubwo bubaka, banatange n’inama n’impamvu, banifashishe n’Ijambo ry’Imana rihora buri gihe risobanutse kandi rikanasobanura. Ubu se Musenyeri Kolini Emmanuel nigeze kumva bavuga ko yanze ko idini ryabo ry’Abangilikani ryemera abatinganyi, niba ngo ari mu nama yabereye muri Amerika, ntiyagaragaje ubutwari se niba ngo yari muri Amerika muri iyo nama y’amahano? Uragira ngo mu ijuru bararebereye gusa? Uriya mugabo ndasaba ngo Imana izamurinde
