igihugu neza, kubera “Ubumwe n’Ubwiyunge”, ndetse ko n’amajyambere n’isuku bigaragara, n’ibindi byinshi bashimirwa, ariko Imana ititayeho. Ko bafite n’igisirikare gikomeye. Ko bazi kurwana. Bakihesha ishema n’Agaciro. Ko abahutu bagomba gukurikiranwa n’inkiko zose zo mu isi, aho bari hose, ariko cyane cyane bakabazana mu Rwanda rugendera kugeza ubu nandika ngo ku mategeko, ko rwakuyeho n’igihano cyo gupfa…
Maze byarangira, ibisabwa bikaba bigomba gushyirwa mu bikorwa, RPF n’abandi bashamikiyeho bagashimirwa ibikorwa byabo byiza, ariko cyane… cyane… cyane… cyane… hagashimwa, hagashimirwa by’intangarugero nyakubahwa Kagame. Agashimirwa biruseho ko yahagaritse jenoside wenyine, ko ari umugabo ukomeye wenyine, ko azi ubwenge wenyine, ko afite imbaraga wenyine, ko azi gupanga wenyine. N’ibindi bisingizo bitera urujijo. Bakongeraho kandi ko Leta yiyita iy’Ubumwe yarangije kunga Abanyarwanda bose nyuma y’amarorerwa yabaye mu Rwanda, ikaba irinze n’umutekano wabo, kandi ko ikigeretse kuribyo kibirusha n’imbaraga n’uko mu Rwanda nta moko abamo.
Umenya ataranigeze abamo. Ngo nta moko abaho… Ngo keretse ibyo abazungu b’abakoloni bahimbye kubera inyungu zabo. Kandi ko abahutu bapfuye bose, bose, bose… bishwe na twa dusasu twari twarabuze iyo tujya, twatundi tuba tumeze nk’utwataye umutwe, tumwe tutafashe Aduyi, utwo bita «les balles perdues». Ko ahubwo abahutu bakoreye itsembabwoko abatutsi, kandi ko FPR igomba gukurikirana abajenosideri aho bari hose ku isi, n’abo muri FDLR bari mu mashyamba ya Kongo. Igakurikiranayo abana batari bakavuka cyangwa bari bato cyane muri 1994… (rusange). Ariko kubera ko nabo bafite «ingengabitekerezo» basigiwe na ba se na ba nyina, bagomba kuba urwitwazo rufatika. Kugira ngo FPR irengere ubusugire bw’u Rwanda n’ubw’Ibiyaga Bigari na Afurika muri rusange, ndetse n’isi yose.
Ariko siko abatutsi bose babibona. Abacitse ku icumu n’abatutsi bavuye hanze banganye na Kagame na PFR, bo siko babibona, kuberako banganye. Baranganye bahita bareba neza… mbere bari bahumye??
Abahutu nabo barashakako havugwa ko RPF ariyo yatangiye jenoside igihe cy’ubutegetsi bw’abami bwa gihake na gikolonize, maze ikayikomereza i Byumba igihe yateraga ku ya mbere Ukwakira 1990, igakomereza kuyikorera mu gihugu igihe yahanuraga indege ya Habyarimana, ikayikomeza imaze gufata igihugu, maze ikayikomereza ku Gikongoro igihe ibicira mu nkambi ya Kibeho, no muri Zayire igihe yabakurikiragayo ikuye inkota, ikabarunda ibirundo. Maze Tingitingi igahinduka indahiro y’ibyorezo y’akabarore. Kandi ko na n’ubu ikiyikomeje kuko abahutu bafungiwe ubusa bose… Kandi ko na Gacaca yashyizweho na FPR kugira ngo yongere imare
