208

gukomeza? Bari kurwana nta baturage bapfuye cyangwa bahohotewe? 

Ibyo na byo byari ibitambo… None se iyo yari kuba ari intambara cyangwa imikino n’imyidagaduro. Hari n’abantu banjye baguye i Byumba barimo inshuti zanjye. Banza uzampangire uko urwo rugamba rwari kugenda iyo muba ari mwebwe bahutu mwari muteye mumaze imyaka 35 mu mahanga, mwarirukanwe n’abatutsi; mwari gusigaza abatutsi bangahe i Byumba? Mwari gusigaza abatutsi bangahe mu gihugu mumaze gufata ubutegetsi? 

Mwari gusigaza bangahe muri Zayire? Mwari gusigaza bangahe muri za gereza? Ubu haba hasigaye abatutsi bangahe mu gihugu? Nsubizanya umujinya numve. Mwabatsembye ntacyo babatwaye, ngo barabasuzuguraga gusa, batarabirukanye nkanswe! Ibi byose bifite ibisobanuro, ariko kugira ngo byumvikane keretse kamere y’ubwoko ivuyemo, naho ubundi… None rero mbitsimbarayeho kandi ni njye ufite ukuri. Ahubwo kuringaniza ibyaha by’itsembabwoko no guhora, biraguhuhira ku gisebe gusa. Ariko kuki batabanje gucira abahutu imanza ngo bazirangize maze babone guca iz’abatutsi? Kuko kubiringaniza nti byashoboka. Byari koroha cyane iyo babanza abakoze jenoside, bagakurikizaho ingabo za FPR, n’abakada kandi nabo si bose. Kubera iki isi iba ivuza induru igashora imari mu bindi byose biyizanira inyungu, ariko iby’u Rwanda bakanga gushora mo amafaranga ngo babisobanure. Bashoboraga no gushyiraho urundi Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho ingabo za RPF. Ubu ikibazo kiba cyararangiye cyera. None ngo habaye «jenoside ebyiri» ? 

Garura ubwenge neza ntabwo byari gushoboka ko imanza zibera icyarimwe kandi ibyaha bitarakorewe igihe kimwe. Keretse ukize igikomere cy’ubwoko bwawe bwishwe naho ubundi ntiwabyumva. Ni yo mpamvu ku Mana ibyabaye nyuma ya jenoside : 1. byose, 2. byose, 3. byose, 4. byose, 5. byose, 6. byose, 7. Byose ari ingaruka zayo. Ubyumve cyangwa ubireke ndanarushye. RPF abo yishe igitera ni ko byari kugenda, ubwo hari ibyatewe n’itangiriro ry’intambara, «mbere yayo», n’ubwicanyi bwabaye nyuma ya jenoside bwitwa ingaruka za jenoside. Umwe kandi ukomeye nubaha, yanyunguye inama ati reka duhere mbere ya 1959, igihe cy’abami maze bihane. Nti se abami bari hehe? Arandeba nanjye ndamureba, turarebana, maze mukura mu isoni nti; nimureke Ndahindurwa J. B. Ari we umwami Kigeli V, atahe maze yihane rusange y’uruhererekane rw’iby’ubwami n’ingoma zabo, ari byo byaha bya ba sekuruza. Mbona arasuherewe, arasubiwe cyane, kuko mvuze ko umwami agomba gutaha, kandi badashaka ko ataha ari umwami. 

Ubwo aba kabiri mu kwihana na none baba abo ku ngoma ya Kayibanda. Nti ese ari hehe? Arandeba nanjye ndamureba, turarebana maze mukura mw’isoni nti n’ukubwira bariya banyenduga