n’umuriro ukongora, kandi ngo birakomeye gusumirwa n’amaboko yayo.
Mwiteguye kurwana n’amagare y’intambara yaka umuriro? N’abamalayika baremewe kurwana intambara bitwa Abakerubi. Mu biteguye kurwana n’Imana jye sindimo kandi ndi kumwe na benshi twiyemeje guca bugufi tukemerako twabyishe, kandi iki ni igihe buri munyarwanda wese agomba kuba ari mu gihugu, hari abagomba gufungurwa ndetse benshi barafunguwe, abandi bagomba gutaha ngo tunywere ku gikombe kimwe, abandi bakeya bazasigara kugirango bazabare inkuru.
Imana igiye kutuyungurura, benshi bari bugaruke mu gihugu batazi ikibasunika. Natangiye kubabona, murahura ati nje kugura inzu, uzi ukuntu u Rwanda ari rwiza. Nje gutangiza uruganda, nje kwishakira imirimo. Kwihangira imirimo! Mbega amahoro! Mbega umutekano! Mbega amajyambere! Mbega isuku! Akizihirwa… Ngarutse iwacu sha, nari naragiye guhaha, uzi ukuntu ari amahoro, uziko n’abazungu bashaka kugura amazu ino? Uziko abashoramari b’isi yose baje gushora imari zabo ino? Ku mutima nti : igihe cyasohoye, abenshi kandi barakijijwe ariko si cyane, baravangavanga. Kubera umwuka w’idini.
Dusobanukirwe neza rero ko mu bitera u Rwanda ibibazo, harimo kuba rwarahamagawe n’Imana. Kuva isi itararemwa Imana yagambiriye kuzakoresha igihugu cy’u Rwanda mu buryo bukomeye mu minsi ya nyuma ibanziriza IMPANDA. Satani we arabizi ni nayo mpamvu yakomeje kurwanya uwo mugambi na n’ubu akaba akigerageza kuwuburizamo.
U Rwanda ntirusanzwe; Umunyarwanda ntasanzwe; ariko ntabwo tubizi. U Rwanda si Kongo, Uganda, Tanzaniya, Kenya n’ibindi bihugu. Turi umwihariko w’Imana. Turi ibyirato byayo. Ku isi hose uretse Abayahudi nta handi habaye itsembabwoko rifite intego, aho hari igisanira kigomba kwitonderwa, nzabivugaho ubutaha.
Imana yagiye yihanganira ibyaha byinshi byakozwe cyangwa birimo gukorwa n’ubu, abenshi muzi igihe yahereye ivuga iti «muhindukire mbone kubagirira neza». Iyo umuntu agejeje igihe cy’umujinya w’Imana aba ashigaje guhanwa. Kandi akenshi iyo Imana yavuze ntiwumve cyangwa ukirengagiza, ihana yihanukiriye kuko iba yararuhijwe cyane. Nayo iraruhanya.
RWANDA : NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA. AMAHIRWE YAHE? NYUMA Y’AYAHE? HANYUMA SE?
U Rwanda rwahawe amahirwe menshi ntarondora, ariko ku bigendanye n’igihe Imana yimenyekanishije mu buryo budasanzwe, yatangiye kubara
