483

IGICE CYA 10 : INZOZI 

«1Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. 2Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi». (Yoweli 2:28 cg. Yoweli: 3:1-2 muri bibiliya zimwe na zimwe) 

Inzozi narose: 

• Narose umugore agoma ashuka umugabo isi irorama (Itangiriro 3). Ndota umugore yica u Rwanda, arateranya, arangana, arica ararimbura ateza imiborogo. Ndongera ndota afite ubushobozi bwo kurokora ibintu n’abantu, ndota yarashakashatse ibigirwamana n’abapfumu b’ingeri zose, afite muriwe imbaraga zo kwica no gukiza, kandi ko ariwe icyaha cyaturutseho. 

• Bukeye ndota afite kwihangana no kwihinduranya kwinshi aribyo bimutiza imbaraga bigatuma n’abagabo bamutinya bakamwumvira muri byose (Itangiriro 3:6); ndota afite ibihendo n’amayeri byinshi bishobora guhitana n’ibihangange (Abacamanza 16:4-21). Ndota ariwe wazanye ubuharike ku isi kabishywe binamubabaza cyane (Itangiriro 16:1-2). Ndota akoresha abasaza amahano nta soni afite (Itangiriro 19:30- 38); nkomeza kurota yateje amacakubiri mu bana yibyariye (Itangiriro 27:1-17). Umugore aba umujura n’umubeshyi bimuviramo gukenyuka (Itangiriro 31:10, 34, 35); umugore ashukana cyane (Kuva 12:1-2); ategeka abami n’abatware bakamwumvira; ndota afite iterabwoba muriwe ku buryo n’abahanuzi abahahamura bakamuhunga (Abami: 19:1-3). 

Narose umugore atagira impuhwe, abana n’abakize gusa (Yobu 2:9); Abami 19:2). Nakomeje kurota ububi bw’umugore, ijoro naryo riba rirerire nkomeza kurota ba Nyirarunyonga na ba Kanjogera, ba Nyiramavugo Nyiramongi, nkomeza ndota ba Nyagakecuru wari utuye mu Bisi bya Huye, ndota ba Kazitunga na Kamashara, ba Kanziga, ba Nyirasafari na Nyiramasuhuko, naba Angelina Mukandutiye wo kuri Sainte Famille, mpita nkanguka ariko nahahamutse. 

Ijoro ryakurikiyeho narose umugore utandukanye n’uwambere; ndota malaya akiza umuryango we wose abandi bararimbuka (Yosuwa:2). Umugore aba umucamanza akanahanurira n’abagabo, akajya no ku rugamba kandi kizira (Abacamanza 4:6-8). Uwundi arwana urugamba aranarurangiza (Abacamanza 4:17-22). Ndota umugore