164

mubiki utewe n’iki? Ntibyoroshye ni yo mpamvu ugomba kwisunga uwagushoboza ari we Yesu. Sinumvise usenga usaba ububyutse? Ntiwarize ushaka ubwiyunge? Nonese wagira ngo uziyunga na nde? Za félicitations nyinshi cyane, wagira ngo ni njye wafunguwe. Icyunamo ni cyo gipima ibiro byinshi ku buryo uwagitsinda by’ukuri yaba ari umurokore nyawe. 

Saba izindi mbaraga, ubutaha uzakirenge kugira ngo ubashe guhagarara uko Imana ishaka, twe kugamburuzwa n’icyunamo cyangwa ibindi byuririzi, tumese kamwe kugira ngo tubashe kunesha, turwane intambara nziza nk’abarokore, biradukomereye cyane, ariko Yesu yiteguye gukiza buri wese ubyemeye. Tangira kujya wipimisha uko ubonye akanya, ubwize Yesu ukuri, usase inzobe imbere ye maze wirebere ngo aragutabara akagukiza. 

ICYURIRIZI CY’ICYUBAHIRO 

«9Amujyana i Yerusalemu, amuhagarika ku gasongero k’urusengero aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi 10kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo bakurinde’». (Luka 4:9, 10). 

Aya ni amagambo Satani yabwiye Yesu amushuka ngo yishyire hejuru, yiyibagiza ko n’ubundi Yesu ntawe barwanira icyubahiro. Icyubahiro kigendana n’ubwibone ni byo byatumye Satani avanwa mu ijuru. (Reba Yesaya 14:12-21 na Ezekiyeli 28:1-29.). Hanyuma Imana na yo iti Icyubahiro cyanjye sinzagiha undi. Pasitori nawe ati icyubahiro cyanjye sinzagiha undi. Evangéliste ati icyubahiro cyanjye sinzagiha undi. Umuririmbyi ati icyubahiro cyanjye sinzagiha undi. Umwinginzi ati icyubahiro cyanjye sinzagiha undi. Umuhanuzi nawe ati icyubahiro cyanjye sinzagiha undi. Abahutu bati icyubahiro cyacu ntituzagiha Imana n’abatutsi, Abatutsi bati icyubahiro cyacu ntituzagiha Imana n’abahutu. 

Buri wese agomba kurwana ku cyubahiro cye rero, yakwemera agapfa aho kugihara. Ku Mana ho abenshi barahagwa kuko uretse no gucishwa bugufi bikabije baranapfa iyo bakozeho, ku bantu rero nabwo hapfa benshi kuko iyo icyuririzi cy’icyubahiro cyahagurutse bose bagomba kwigizwayo, bagaceceka, bagaca bugufi bakakumvira, ukavuga wenyine, ugakora ibigaragara gusa kugira ngo bakurebe n’iyo ntabyo waba uzi. 

Urashaka ko bakureba gusa, ko bavuga kuri wowe kandi bakuvuge ibyiza, ko ari wowe ubizi ko ukizwa cyane, ufite ijambo n’uburambe ku kazi, ko witonda, uzi ubwenge ndetse ufite no guhishurirwa n’iby’Imana byinshi n’ibindi… Iyo habuzeho na gato birayoba. 

Urugero : Higeze gutegurwa igiterane ntavuze noneho bavuga ko Perezida wa Repubulika aza kukizamo. Uwiyise Réverend umwe ati