17

«20Mbese none umunyabwenge arihe? Umwanditsi arihe? Umunyampaka wo muri iki gihe arihe? Ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu? 

21Kuko ubwo ubwenge bw’Imana bwategetse ko ab’isi badaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw’ibibwirizwa. 22Dore Abayuda basaba ibimenyetso naho Abagiriki bo bashakashaka ubwenge, 23ariko twebweho tubabwiriza ibya Kristo wabambwe. Uwo ku Bayuda ni ikigusha, ku banyamahanga ni ubupfu, 24ariko ku bahamagawe b’Abayuda n’Abagiriki ni Kristo, ariwe mbaraga z’Imana kandi ni ubwenge bwayo, 25kuko ubupfu bw’Imana burusha abantu ubwenge, kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga»(1 Abakorinto 1:20-25).