236

tubakeneye. Abagifite imizi y’amoko ntaho bazahungira, kuko umutwa azajya ararana n’umunyamurenge, umuhutu ararana n’umututsi, uwavuye Uganda ararane n’uwavuye i Burundi, uwacitse ku icumu ararane n’Interahamwe (kuko na zo zizaba zihari), maze ndebe. Ni njye uzapanga uko bazajya barya n’uko bazajya baryama. Sinzi ko hari uzahava agifite ingengabitekerezo ya jenoside, cyangwa amacakubiri, uwahahamukaga azaba yakize. Uzaba afite isoni n’ikimwaro azaba yakize, hari n’ibindi byaha bizahasigara kubera imibereho izaba itamenyerewe, no kugira akanya ko gushyira ibitekerezo ku gihe. 

Ni byiza ko tujya mu ngando tukanamenya politiki y’igihugu. Ntabwo nasaze nk’uko ubyumva, kandi sindota ndi maso. Ndumva ingando zizatugirira umumaro kuko hari byinshi tutazi dukeneye kumenya, kandi Imana izabana natwe mu ngando kuko ikunda abicisha bugufi. Bizaba bishyushye i GISOVU. Cyangwa ahandi hose mu gihugu hazaba hakonje cyane icyo gihe. 

Tumenye agaciro ko kwihana kuko iyo umuntu yihannye aba ataye agaciro, aba amwaje Satani, ako kanya Imana ikaba yashyizwe hejuru, ikaba isubiranye icyubahiro cyayo. 

Mujye mumenya ibintu. Kutamenya ni yo mpamvu bikomera kandi wowe wumva byoroshye. Aha rero umwanzi Satani akunze kuhakinira cyane kugira ngo amarishe abantu, kuko we arabisobanukiwe. Azi ko iyo umuntu yanze kwihana aba abonye akazi kandi akazi ke ni kabi. Ntibigombera uwize cyangwa utarize, ntibigombera Tewologiya nyinshi cyangwa andi mahame anyuranye y’amadini, n’ubundi bumenyi. Hihana ufite icyaha, cyaba icye bwite, cyangwa icya bene wabo, uko yaba ari kose, uko yaba asa kose, icyo yaba akora cyose. Imana ni Yo iri hejuru ya byose, ikunda icyubahiro kandi ahanini ikunze kukibonera mu guca bugufi kw’umwana w’umuntu. KWIHANA KW’UMWANA W’UMUNTU. Kuko iyo umuntu atihannye Imana ni Yo yihana. Kurindira ko Imana ica bugufi kugeza aho yiha igihano wagombaga guhabwa rero, biba bibaye nko kongera kugarura Yesu mu isi umukuye mu ijuru, ukongera kumubamba, kandi ibyo Imana yabyihanganiye rimwe (1) gusa ngo bibe bihagije iteka. Ntabwo izongera kumugarura mu isi… Akazi ka Satani ni : KWIBA, KWICA, KURIMBURA, kandi akaba na se w’ibinyoma n’ibindi bibi byose. 

Ibyo umaze gusoma byose umbabarire niba warakomeretse cyangwa waratonekaye, wasanga unakiriyeko, kuko hakira uwari urwaye. Ntabwo ikigendererwa ari ukukugirira nabi, nuramuka ukize uzankunda kurusha abandi, ni yo mpamvu ubu nkwihanganira kuko nzi uko umerewe. Mbabarira aho utabyumva ubanze witonde usobanuze, kandi nawe nturi umwana, wibarize Imana. Niba udakijijwe biragusaba kubanza kwakira agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu Umwana w’Imana kugira ngo ugire icyo wumvamo.