kuba ndi mu ishyaka rya politiki kandi rifite ingufu, nshinzwe kumenyesha no kwamamaza amatwara yaryo, mfatanya n’abandi kwanga no kurwanya Leta ya Kigali bita iya Kagame w’umututsi, no kurwanya bamwe mu bahutu banyiciye. Yesu yaranjishe cyane.
Ariko se nari kubigenza nte? Ko nanga akarengane kuva kera? Amashyaka ya politiki nayo akaba ari amanyamanyanga. Nari kugirana ibibazo nabo ni hahandi hanjye, kuko nari mfite byinshi nzi nari guheraho; mfite n’ibimenyetso simusiga byari kuntera ishyaka : Ikimwaro, guseba, isoni, urwikekwe, nibyo bitera umujinya. Ubwabyo uko ari bine, byari kuntera inkunga ifatika, kuko byose byari binyuzuye. Nk’uko aribyo byuzuye abakora amashyaka kugeza ubu.
Ku rundi ruhande narwo rw’abahutu hari abo ntakagombye no kwibaza niba bariho, kuko nabo nzi ibyo bampemukiye bikomeye, kuko muribo harimo abanyiciye nabo. Kandi babiherereje ku Nyenzi nazo zirabyemera ziranabyemeza ndetse zumva harimo n’ishema. Sinibagiwe kandi ko ari aba GP ba Habyarimana bishe data.
Nari mfite ibyatuma ndwanya abahutu bamwe na bamwe, kuko nabo hari ibyo dupfa mfitiye ibimenyetso. Ariko kuberako mu bwoko habamo imbaraga nyinshi, iyo wari kumbaza witonze uti muri aba bombi Hutu-Tutsi, ko bose baguhemukiye, atari Imana ibijemo, uvugishije ukuri, ni bande wari kwanga no kurwanya cyane kuruta abandi wivuye inyuma? Ni bande wari kwanga cyane? Nkagusubiza ntiriwe mbitekerezaho nti «ni abatutsi»… Kuko iyo nta kibazo kiri hagati ya «Hutu-Tutsi», kigaragara, icyo gihe abahuje ubwoko bashobora kwangana ndetse bakanicana, ariko iyo haje ikibazo ubwoko bumwe buhuriyeho, ako kanya bihita byivangura, kubera imbaraga ziba mu bwoko.
Bitabaye ibyo ntabwo abanyenduga bari gufatanya n’abakiga kurwanya umututsi kandi muzi inzigo iri hagati yabo. Ni nka wa mugani uvuga ngo «Entre un ami et un frère, le choix est clair»; ni ukuvuga ngo hagati y’inshuti n’umuvandimwe, amahitamo arasobanutse. Bikanyibutsa Abayisirayeli. Barishwanira hagati yabo, ariko ntupime kubizamo. Iyo Umwarabu ahagurutse kubarwanya, bahita bamuteraniraho ako kanya. Ibyabatanyaga bahita babyibagirwa, bihita byikora. Iryo ni ishyaka ry’ubwoko n’inkomoko. Ni imbaraga ziba mu bwoko, no mu bindi abantu bahuriyeho.
Ntabwo Imana yampaye uyu murimo ifatiye ku busa. Yafatiye kuri ibyo bibazo nakuriyemo kandi nari mfitanye n’impande zombi, cyane urw’abatutsi, maze iranyigisha, ndamenya nanze nkunze. Maze impa umutwaro wa bombi. Ntabwo byanjemo gusa rero, nanjye yansanganye ibikomere itangira kumvura ikoresheje imiti ikarishye, yarankanze bikomeye kugira ngo njye ku murongo, ndetse igeza n’aho imbaga nta kinya, igihe yampanduragamo urubuto rw’ubwoko-
