502

– Kuremereza itsembabwoko cyane, no gushinja abahutu. 

– Gushinja abatutsi ko ingabo zabo zishe abahutu urubozo.

– Kutubaha abazungu ba «bailleurs de fonds». 

– Gusebya Kiliziya ntagatifu. 

– Kutubaha amakosa y’abategetsi ba FPR

– N’ibindi byaha byibasiye inyoko-dini. 

Ibimenyetso simusiga : Amagambo ye n’ibyo yandika 

Abamushinja : Abafarisayo, Abatambyi, Abanditsi, amasega, ingunzu, ibisambo. 

Abamushinjura : Abarokore nyabo, Abamalayika, n’Umwuka Wera

Abagabo b’ibinyoma : Abana bo kurimbuka

Abacamanza : Abanditsi n’abasadukayo se Perezida w’urukiko : Umutambyi mukuru muri uwo mwaka.

Ibihano : Nafungwe, nafungwe, nafungwe cyangwa mumutambikane…, mumurebere… sinzi… murebe uko mumugenza… uwo muginga. Bamaze kwiherera, bamukatira igifungo cy’iminsi 7 n’ihazabu y’amafranga 5 gusa benshi bararakara ngo ni bikeya ariko uwacaga urubanza ati icyo navuze nakivuze, amera nka Pilato. 

Mazemo iminsi ibiri nashatse kubonana na Perezida wa Leta yiyita iy’Ubumwe, baramunyima ariko nkomeza gutegereza. Ndota abazungu baje na za camera, bambaza ubusa, ndabihorera ngo mbanze nshyire ubwenge ku gihe. Ubwa nyuma narose nanga gufunganwa na babandi bari Arusha, na La Haye na Guantanamo na 1930 na Brigades zose, mvuga ko nshaka gereza yanjye jyenyine, nabo baraseka banyita umutesi kandi ngo bo nta miteto bagira kuko ngo barababaye cyane mu buzima bw’ubuhunzi, ariko ngo ubu batangiye guhembuka. 

Umwe muribo ati uyu mumujijije ubusa (ngo jyewe) kuko azize inzozi, abibutsa cya gitekerezo kivuga ngo : «Gahanga gahanga wishwe n’iki? Ati nishwe n’urw’abagabo ariko wowe unteye umuhunda w’icumu ntakwakuye uzazira ubugome bwawe». Nkanguka mvuga ngo Mbega inzozi weee! Malayika ati ni koko nta tsembabwoko rizongera kuba mu Rwanda. Ariko nari narose mbaza Imana niba idashobora kuduha umugisha ntazindi ntambara zibaye; ihita impa igisubizo ko iramutse ibikoze tutazamenya gukomera n’imbaraga byayo, ngo twakomeza ubugome bwacu. 

Ntangira kuburanira nanone uwiyita Umunyarwanda, Malayika ahita agenda haza undi wafunze isura, numva nifitiye n’ubwoba, arambwira ati komeza ubaze. Nti ese mwababariye abiyita Abanyarwanda ko ari abana beza. Mbona ararakaye, aragiye azana inkota maze umutima umvamo, ariko ati humura! Kuki wirengagiza ububi bwa bene wanyu abiyita Abanyarwanda? Mwanze kwihana! Ntangira kurira ubwo ariko mbona ntacyo bimubwiye asa n’uwabimenyereye; ati uraririra nde? Nti ndaririra igihugu cy’u Rwanda n’abiyita Abanyarwanda. Ati ceceka se nyine barakuzi! Ririra